Ibitangazamakuru bya Gikirisitu byasabwe kugira uruhare mu guteza imbere ivugabutumwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’ibitangazangazamakuru bya Gikirisitu, Africa by Radio bikorera mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara rifite umugambi wo guhugurira abakirisitu gufatanya na Leta mu kubaka igihugu bagarura amahoro, ubumwe n’ubwiyunge no guharanira gukemura amakimbirane akomeje kwiyongera ku Isi.

Inama ya Africa by Radio iteraniye mu mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri, muri hoteli nshya y’Itorero rya ADEPR, iherereye ku Gisozi ihuriwemo n’abantu baturutse mu bihugu 16 bitandukanye byo ku Isi.

Yateguwe na Africa by Radio ku bufatanye n’itorero rya ADEPR izigirwamo icyakorwa kugirango ibitangazamakuru bya gikirisitu bikorera mu Rwanda ndetse no ku Isi birusheho gukwirakwiza ubutumwa bwiza no kubiba urukundo muri rubanda.

Umuyobozi wa Africa by Radio, Jan-Erik Nyman yibukije abakora itangazamakuru rya gikirisitu ko bakwiye kwita ku cyatuma abatuye ibihugu byo ku isi bagerwaho n’ijambo ry’Imana bakanahindurwa naryo.

Yagize ati “Africa by Radio ni ihuriro ry’ibitangazamakuru bya gikirisitu muri Afurika. Dufite intego yo guhindura ibihugu byacu byiza kandi duharura amarembo y’ubwami bw’Imana. Twifuza kubona ijambo ry’Imana rishinga imizi mu baturage bagahinduka mu buryo bugaragara ndetse no mu mibanire hagati yabo.”

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR ari naryo ryakiriye iyi nama, Bishop Jean Sibomana yemeza ko hari impinduka izasigira abakora itangazamakuru rya Gikirisitu mu Rwanda.

Yagize ati “Iyobokamana ni bumwe mu buryo bwafasha mu bwiyunge, kwihana no gusaba imbabazi. Abanyamatorero natwe dukwiye kureba kure ntitugume muri bya bindi bya kera.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko mu gihe kuri ubu abantu bahugiye mu ikoranabuhanga rya internet no kumva radio, itangazamakuru rishobora kuba uburyo rukumbi bwo kumvisha ijambo ry’Imana ba bandi badakunda kujya mu nsengero.

Bishop Sibomana asanga nk’urubyiruko rwiroha mu biyobyabwenge rukwiye kwegerwa mu buryo bw’itangazamakuru kuko ubutumwa bushobora kubasanga aho bari hose.

Ibitangazamakuru bya Gikisitu ni umwe mu miyoboro ukoreshwa mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa butandukanye ndetse n’izindi gahunda za Leta.

Mbanda Gerald ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko Leta ishyigikiye iyobokamana kandi ko ikenera itangazamakuru mu guhindura imyumvire y’abaturage.

Ati “Leta dushyigikira itangazamakuru rya gikirisitu kuko rihindura imyumvire y’abantu, rigatuma babana mu mahoro n’umutekano. Twumva ari ibintu byiza kugira ngo abantu bamenye kubaka umuryango urangwa n’ubusabane. Twizera ko umurimo w’itorero na Leta byuzuzanya.”

Yakomeje agira ati “Dushyigikira uruhare rw’itorero mu guhindura abaturage kuko Leta ntabwo yabasha kwigisha abantu imibanire myiza n’urukundo yonyine. Iyo urebye hirya no hino ku Isi usanga hari intambara kubera ko nta rukundo ruhari.”

Iyi nama yatumiwemo amatorero yose yo mu Rwanda, yatangiye kuri uyu wa Kabiri izarangira kuwa 17 Nzeli 2016.

Umuyobozi wa Africa by Radio, Jan-Erik Nyman
Umuvugizi w'Itorero rya ADEPR, Bishop Sibomana Jean
Iyi nama yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Abitabiriye inama bafata ifoto rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza