Beauty For Ashes Band irategura urugendo rw’ibwirizabutumwa muri Hong Kong

Yanditswe na
Kuya 9 Ugushyingo 2013 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya Beauty for Ashes Band, rizwi mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, mu kiganiro ryagiranye n’abanyamakuru, ryasobasobanuye bimwe mu byerekeranye n’urugendo rw’igiterane abarigize bateganya kugirira muri Hong Kong ku ma tariki ya 6 kugeza tariki 8 z’ukwezi k’Ukuboza 2013 babifashijwemo n’abafatanyabikorwa.
Beauty For Ashes band, ubundi imenyerewe mu kuririmba indirimbo zihimbaza imana nk’uko bamwe mu barigize bagiye basobanurira ibanyamakuru, ngo impamvu z’urugendo rwabo muri Hong (...)

Itsinda rya Beauty for Ashes Band, rizwi mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, mu kiganiro ryagiranye n’abanyamakuru, ryasobasobanuye bimwe mu byerekeranye n’urugendo rw’igiterane abarigize bateganya kugirira muri Hong Kong ku ma tariki ya 6 kugeza tariki 8 z’ukwezi k’Ukuboza 2013 babifashijwemo n’abafatanyabikorwa.

Beauty For Ashes band, ubundi imenyerewe mu kuririmba indirimbo zihimbaza imana nk’uko bamwe mu barigize bagiye basobanurira ibanyamakuru, ngo impamvu z’urugendo rwabo muri Hong Kong, n’icyo rugamije, ni uko bazaba banamurikira abakunzi b’Imana Album yabo ya kabiri mu duce 10 dutandukanye two muri Hong Kong.

Oliver Kavutse, umwe mu batangije itsinda rya Beauty for Ashes Rwanda, we yatangarije IGIHE ko ahanini impamvu ibajyanye muri Hong Kong, ari mu rwego rw’igiterane cyo guhimbaza Imana, ndetse no kumurika Album yabo ya kabiri basohoye vuba mu rurumi rw’Icyongereza.

Kavutse yagize ati: “Twe iki ni igikorwa cy’ibwirizabutumwa kitujyanye. Tuzajya muri Hong Kong, aho tuzakorera igiterane cy’iminsi itatu mu duce 10 twaho, ndetse tukazabikora mu rwego rwo kumurika na Album yacu ya kabiri, aho izo ndirimbo zose ziri mu rurimi rw’Icyongereza.”

Yakomeje avuga ko imwe mu mishinga nk’abagize Beauty for Ashes Rwanda bafite, yavuze ko rifite igikorwa bise Alive Freed, gihuza abahanzi n’abaririmbyi batandukanye, kizaba muri gahunda yo kugirango bakore nk’abahanzi batahiriza umugozi umwe, kugira ngo barebe uko bafasha urundi rubyiruko, yaba urwakijijwe n’urutarakijijwe, ariko rwibona mu ntege nke, aho rukunze kwishora mu busambanyi ndetse no mu biyobyabwenge tubafasha kubaha ubutumwa bwatuma babivamo

Michel Eddy, umwe mu bahanzi bari bitabiriye ikiganiro cy’iri tsinda n’abanyamakuru, usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, we yabwiye IGIHE ko icyo giratamo cya Alive Freed, umuntu uzakiburamo azaba ahombye bikomeye cyane, kuko kizaba ari igitaramo abahanzi bose bafite impano aho bazaba bari kumwe, kandi bafite intego.

Iritsinda Beauty For Ashes band biteganyijwe ko rizamara ibyumweru bibiri muri Hong Kong.

Bamwe mu bitabiriye Ikiganiro n'abanyamakuru na Beauty For Shes
Eddy Micho, uririmba akanacuranga muri Beauty For Ashes
Olivier Kavutse, umwe mu batangije Beauty for Ashes Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza