Kwamamaza

Apôtre Masasu yavuze ku ngo z’abakozi b’Imana ziri gusenyuka

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 15:13' na Emma-Marie Umurerwa


Umushumba w’Itorero Restoration Church, Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, yavuze ko mu Rwanda hadutse icyorezo cy’isenyuka ry’ingo z’abashakanye, asaba abakozi b’Imana kutajenjekera iki kibazo.

Uyu mushumba yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Kanama 2016 ko nyuma yo kubona umuvuduko w’isenyuka ry’ingo mu Rwanda, Itorero Restoration church ayoboye ryagize umutwaro.

Yagize ati “Igitangaje rero ni uko no mu itorero usigaye ubona harimo abantu batandukana, barusenya. Batangira bakundanye bakarangiza bangana ndetse banafitanye inzigo kandi baratangiranye neza. Iki ni ikibazo kirenze cyane umuntu umwe cyangwa urwego rumwe.”

Yongeyeho ati “Turi mu gihembwe cy’umuryango ni ukuvuga ukwezi kwa 7,8,9 ariko guhera tariki ya 14-21 z’uku kwezi ku Itorero rya Restauration Kimisagara, kugirango turebere hamwe uko iki kibazo cy’urushako gikomereye Leta, itorero ndetse n’Isi cyakemuka”

Nyirabayazana w’isenyuka ry’ingo…

Apôtre Masasu avuga ko kudategura neza abitegura kurushinga ari imwe mu mpamvu ituma abashakana muri iki gihe batamarana kabiri. Yagaragaje ko kuba abageni barushinga badacengewe n’amasomo mbonezamubano ari byo nyirabayazana wo gusenyuka kw’ingo z’iki gihe.

Ati “Umuntu aba inzobere mu by’ubukungu kubera ko yize imyaka runaka, ariko abajya gushaka bagira gutya bagafatana ugasanga basa n’abahuriye mu isoko abenshi batazi n’icyo bagiye gukora, bamwe bakumva ari nk’ubwumvikane gusa batabonamo ikintu gikomeye kitwa igihango, ubundi igihango ni ikintu gikomeye cyane ku munyarwanda udatatira ahubwo uhasiga agatwe.”

‘Gusenyuka kw’ingo z’abakozi b’Imana, gutsindwa kw’itorero’

Yagize ati “Kuba duhagurutse uyu munsi ni uko hari icyorezo, akaga ku itorero ry’Imana. Natwe rero twahagurukiye kurwana iyo ntambara kugirango icyo cyorezo cyafashe n’abakozi b’Imana bagakwiye gutanga umuti gikemuke rwose, kuko niba umukozi w’Imana yarusenya, uwo yigisha we yarusenya kabiri ni ugutsindwa kw’itorero.”

Uyu mushumba yahamije ko ari amahano kubona uwitwa ‘umukozi w’Imana yananiwe urugo’, bikaba bibi kurushaho kumva umushumba w’itorero washatse undi mugore cyangwa umugabo.

Ati “Ikintu cyatuma ntaba umukozi w’Imana, nkareka kwigisha ni uko urugo rwananira. Urugo runaniye bisobanuye ko Restauration Chuch yaba inaniye, ntabwo mba ngifite uburenganzira bwo guhagarara imbere y’abantu. Ariko abantu basigaye batandukana bakagenda bakabwiriza akongera akanishyingira. Ni ukudatinya Imana. Abakozi b’Imana tugomba gusubira hahandi dutitizwa n’ijambo ry’Imana tukubaha n’urugo. Bibiliya ivuga ko udafashe urugo rwe neza ntakwiye kuba yakora n’umurimo w’Imana.”

Yasabye abayobozi b’amatorero guhagurukira iki kibazo batajenjetse kuko kigira ingaruka ku bana ari nabyo bituma benshi bahinduka inzererezi.

Ishimwe ku Itorero rya Restauration

Apôtre Masasu avuga ko gukora ibiterane by’Imiryango buri mwaka, byagize ingaruka nziza ku ngo zari zigeze mu marembera. Yavuze ko mu nyigisho itorero rye ryatanze zahagaritse ingo 20 zari zatangiye gusaba gatanya.

Apôtre Masasu yavuze ko itorero rye ryahagurukiye ikibazo cy'ingo zisenyuka ubutitsa

Ati “Dufite ingo 20 zari zageze mu rubanza, ukabona umuntu avanyeyo urubanza, akavuga ati ‘nari namureze rwose nshaka gatanya ariko mbonye ko bidakwiriye’. Twe twajyaga dutegura abantu bitegura kurushinga amezi atatu mbere yo gushyingirwa, bakabyumva nabi bakumva ko ari ukubatindira, ariko ubu basigaye bategereza bakiga neza kugirango bamenye ibyo bagiyemo. ”

Mu zindi ngamba Itorero rya Restauration ryafashe harimo ko nta muntu wemererwa kuba ‘parrain’ cyangwa ‘marraine’ atari umukirisitu, ubyemerewe nawe hari igitabo asinyamo ndetse nta ngaragu yemerewe ‘guhagarikira’ abagiye gushyingirwa.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved