Amasengesho ni nk’akayoga gahiye, iyo usomye intama ebyiri wumva ka morali kaje-Pasiteri Mpyisi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Ezra Mpyisi yagaragaje amasengesho nk’uburyo bwo gushaka kwirema agatima igihe abantu batarasobanukirwa Imana bya nyabyo, ibintu yagereranyije n’akayoga gahiye kuko iyo umuntu agasomyeho agira akanyabugabo.

Pasiteri Mpyisi ni umusaza w’imyaka 95 uzwiho kugira imivugire n’imyigishirize itandukanye n’iy’abandi bapasiteri ndetse usanga igarukwaho n’abantu batari bake.

Ubwo yigishaga ijambo ry’Imana kuri Radio Ubuntu Butangaje mu kiganiro cyitwa ‘Kumenya icyanditswe kiri mu cyanditswe’ yagarutse cyane ku bijyanye n’ubumana cyangwa ubutatu butagatifu.

Yagaragaje ko Yesu yari afite kamere y’umuntu n’iy’ubumana akaba ari yo mpamvu nubwo yabaye ku isi atigeze akora icyaha kandi ko kuba yarazutse bigaragaza ubumana kuko nta munyabyaha wazuka.

Yasabye abantu kumva ko bishoboka ko umuntu yabaho nk’umuntu mu bijyanye no kwambara, kurya n’ibindi ariko ku bijyanye no gutsinda icyaha akabaho afite ubumana muri we (kamere y’Imana) nk’uko Yesu yabayeho aho kumva ko amasengesho yabafasha batarahindutse.

Aho niho yahereye agira ati “ Umuntu yarambwiye ati pasito, ibyawe biranshobeye, koko nabaho gute ntavuga amasengesho ko aribyo byo kurya byanjye?Naravuze nti amasengesho arayavuga akagira ka morali ahawe na satani. Amasengesho ni nk’akayoga gahiye, iyo usomye intama ebyiri wumva ka morali kaje, ariko amaherezo ya ka morali… Ngayo amasengesho ni ka morali kazagukoraho.”

Yakomeje agira ati “Namwe mwumve, amasengesho se yakubujije gukora icyaha?Yesu ntabwo yakijijwe n’amasengesho, yakijijwe n’icyari kimurimo; kamere ebyiri iy’umuntu n’iy’Imana.”

Uyu mukambwe avuga ko muri iyi minsi ashishikajwe cyane no kwigisha ibijyanye n’ubumana n’ubumuntu kuko ariho hazingiye ipfundo ryo gutuma abantu bamenya uko babohorwa ububata bw’icyaha.

Ati “ Nzabigisha uko umuntu agira ubumana mu bwonko, agakizwa n’ikiri mu bwonko, ntakizwe n’ikiri mu ijuru.Urataka se niba mu bwonko bwawe hatarimo ubumana butuma udakora ikibi ngo utabarwe nande?”

Yatanze urugero agaragaza ko iyo abantu nk’icumi bafite ubumana mu bwonko usanga badasambana, batabeshya , batangana . Ati “Ibyo usanga babihuriyeho kuko ubumana ari bumwe ariko mu bumuntu batandukanyijwe n’ibyo barya, aho batuye,ibyo bambara gutyo...”

Yakomoje ku bahahuzi b’ibinyoma

Mpyisi avuga ko igihe abantu batitoje kugira Ubumana mu bwonko usanga bajya za Kanyarira, Amerika n’ahandi ngo bagiye gushakirayo ibisubizo maze Satani akabibaha koko.

Ati “Abo satani arabavangira, bakora iby’Imana n’ibya satani, akabavangira, akaguhanurira avuga ko ari iby’Imana yamubwiye kandi akavuga ibya satani.
Imana ntabwo iba Kanyarira, Amerika, i Maka n’ahandi kuko ibera hose icyarimwe, nta wukwiriye kwirukanka.”

Ntiyemera ko Bibiliya ari igitabo cyera

Yavuze ko usanga abantu bafata imyumvire yabo bagapfa kuvuga iby’Imana, batanabyumva.

Ati “ Ni nka Bibiliya tukayifata ngo ni igitabo cy’Imana cyera? Kandi kirimo umuntu, ikera ite irimo umuntu? yandikwa n’umuntu, ishyirwa mu ndimi n’umuntu kandi mu rurimi rw’umuntu wakocamye narwo rukocamye?”

Mpyisi ukabakaba imyaka 95 kuko yavutse mu 1922, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 1964.

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko amasengesho nta cyo yamarira umuntu utarahinduka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza