Kwamamaza

Amagambo yo mu isengesho ryawe yarumviswe nibyo binzanye kukubwira iyi nkuru

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 06:39' na Rejoice Africa Ministries


Hanyuma yaho arambwira ati ‘’Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye. Ariko umutware w’ubwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza , nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi (Daniyeli 10: 12-13)

Mu bisanzwe aya magambo ashimangira ukuntu Imana iha agaciro ibyo tuyikorera byiza kandi bikayikora ku mutima, iyo umuntu yashishikariye kwita ku by’Imana. Iyo uharaniye gukiranuka Imana ntibifata nk’ibitagize icyo biyibwiye ahubwo ibyitaho kandi si aha gusa mu isi, umwanditsi wandikiye Abaheburayo 6: 10 yaravuze ngo “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza abantu bakora n’urukundo berekana ko bakunda abera”.

Ndababwiza ukuri ko aya ari amwe mu magambo ankomeza iteka iyo mvunikiye mu murimo w’Imana kuko numva ko hari agaciro Imana ibiha kandi ko idashobora gukora ikosa ryo kubyibagirwa cyangwa kubyirengagiza nkuko abantu babigenza.

Daniyeli hano yasenze ashaka gutabarwa n’Imana asa n’udahise asubizwa, nyamara si uko yari umunyabyaha. Intambara umukristo arwana mu isi ntirangizwa n’amasengesho buri gihe ahubwo hari n’igihe usenga ukahakura imbaraga mbere y’igisubizo, ariko hano Daniyeli yaje gusubizwa amasengesho ye arumvwa, ndetse biragaragara ko Imana yamwumvise mbere ahubwo Daniyeli arwanaga intambara nk’izindi zose abakristo babayeho mu buzima busanzwe hano ku isi bahora barwana.

Usomye neza ariya magambo, ubona Daniyeli yari yarasubijwe kera ariko ntiyakira igisubizo cye, ahubwo yacyakiriye nyuma y’iminsi makumyabiri n’umwe cyaraheze mu nzira, Daniyeli we atabizi agakomeza kwinginga Imana ituma malayika Mikayeli aza kumutabara.

Ngaho rero reka nawe nkwibutse ko umukristo arwana intambara ariko akazinesherezwa n’Imana; izi ntambara reka nzite izo mu Mwuka kuko Satani n’abadayimoni umurimo wabo ni ubujura n’ubushukanyi. Ijambo ry’Imana riravuga ngo “umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kurimbura” rikomeza risobanura ngo “ariko Yesu we yazanywe no kugira ngo intama ze zibona ubugingo ndetse ngo zibone bwinshi.” (Yohana 10: 10)

Satani aba ashaka iteka kubuza abantu b’Imana umudendezo wo mu gakiza, agakora ibishoboka byose ngo amasengeso yawe ntasubizwe, agakora uko ashoboye ngo utabona ibyiza byo mu gakiza, wenda nibinashoboka uzinukwe kwizera Imana, ariko Imana ishimwe Yesu yaraje kugira ngo tubone ubugingo ndetse tubone bwinshi nkuko hariya Imana yari yamaze kumva Daniyeli akimara gushishikarira guca bugufi imbere y’Imana.

Intambara zihoraho mu isi ariko dukomeze twizere Imana nk’umutabazi

Nubwo turwana amanywa n’ijoro n’ingabo za satani zishaka ko twihakana Imana ariko nimureke dukomere rwose kandi twihangane kuko Imana twizeye kamere yayo si nk’iy’abantu, ariko kandi dukwiye gutwara intwaro zose z’Imana kugira ngo tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Abefeso 6:11) kandi nimuhumure tuzanesha kuko turi kumwe n’Umwami wanesheje ku mugaragaro imbaraga zose z’umwijima.

“Kuko intwaro z’intambara yacu atari nk’iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya Imana.” (2 Abakorinto 10: 4-5)

Niba bitakoroheye muri iki gihe ihangane nshuti, iyo udahise usubizwa si uko Imana iba yakuretse. Ntubireke, komeza wizere Imana kuko niba warashishikariye guca bugufi nawe malayika Mikayeli utumwe n’Imana yakuzaho akagutabara ahubwo ndagusabira Imana kurwana kigabo kuko Imana yarakumvise cyane ko ireba mu mutima kurusha ibindi byose.

Ni Imana itagenda, idakora, itanatekereza nkuko abo mu miryango yacu cyangwa abakomeye twizera bakora kuko ni abantu. Ahubwo iyi Mana tuvuga, ikora byose nk’Imana kandi ikabikorana ubuhanga, ubwenge n’ubunyangamugayo butangaje! Komera rwose kandi ugwize imbaraga z’umutima. Amen

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved