Abapasiteri 344 bahawe impamyabumenyi, hanengwa abatiga bitwaje umuhamagaro (Amafoto)

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 16 Nzeri 2018 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Ishuri rikuru mu by’iyobokamana, Africa College of Theology (ACT) rikorera muri New Life Ministries ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 344 barangije amasomo y’ivugabutumwa, hagarukwa ku banga kwiga bitwaje ko umurimo w’Imana ukorwa n’abafite umuhamagaro gusa.

Uyu muhango wabereye kuri New Life Bible Church, ahari Icyicaro Gikuru cya ACT mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu.

Abasoje amasomo bari mu byiciro birimo icya Kaminuza (Bachelor of Arts in Theology and Christian leadership), icy’amasomo ya Bibiliya (Diploma in Bible and Theology) n’icy’abahuguwe mu Iyobokamana (Certificate in Christian Ministry).

Hari n’ikindi kidasanzwe cy’abahawe impamyabumenyi zo gukora ivugabutumwa riganisha abantu kuri Kirisitu.

Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi baturutse impande zose z’isi bakorana bya hafi na “Africa New Life Ministries”, abayobozi b’ishuri n’inshuti n’abavandimwe b’abasoje amasomo yabo.

Umuyobozi w’Ikirenga wa ACT, Rev Dr Charles Mugisha, yatangaje ko kuba Pasiteri ari umuhamagaro, ariko ko abahamagariwe uwo murimo bakwiriye gutozwa.

Yagize ati “Kwigishwa tewolojiya ntabwo bigira umuntu pasiteri. Ubanza kuba Pasiteri nyuma hakabaho kwigishwa. Pasiteri ni umwarimu, ni umuyobozi, ufatanya na Leta kuyobora abaturage.”

Yakomeje ati “Ntabwo byumvikana uburyo umuntu uyoboye abaturage ndetse akanabigisha, abikora neza atabanje kwigishwa. Abahamagawe bagomba kumenya ko wa mwuka wabahamagaye ari na wo utanga impano yo kwigisha. Nubwo uwo ari umuhamagaro ariko ukeneye no gutyazwa ngo ugire umumaro ufatika. Umuntu akigisha ibyo azi nkuko Leta y’u Rwanda yabisabye abanyamadini.”

Umwarimu muri Fellowship Bible Church muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brandon Barnard, yagaragaje ko kwigisha abakozi b’Imana bizafasha u Rwanda mu muvuduko w’iterambere.

Ati “Mu gihugu cyacu ntibyoroshye kubona umupasiteri utarahuguwe n’ibijyanye n’umuhamagaro afite. Ibi byungura nyir’ubwite, intama ashinzwe ndetse n’igihugu muri rusange.”

Umuvugizi Mukuru w’Itorero rya Revival Temple riherereye i Remera akaba umwe mu babonye impamyabumenyi, Rev. Geoffrey Gatete, yavuze ko amasomo yize mu myaka itanu muri ACT azamufasha mu buryo bwo kuyobora neza itorero no kumenya uburyo bukwiye bwo kugabura ijambo ry’Imana.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango wo gutanga impamuyabumenyi
Abapasiteri 344 nibo bahawe impamyabumenyi
Abahawe impamyabumenyi bafashe ifoto y'urwibutso
Akanyamuneza kari kasabye abahawe impamyabumenyi
Abakozi b'Imana bishimiye impamyabumenyi bahawe
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi basoje mu byiciro bitandukanye
Abarangije mu ishuri rya Bibiliya bahawe impamyabumenyi zibemerera gukora ivugabutumwa
Abasaga 300 bimikiwe kuba abashumba, abandi kuba abavugabutumwa b'ijambo ry'Imana
Pasiteri Brandon Barnard wo muri Fellowship Bible Church muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Rev. Dr Mugisha Charles n'umugore we Pasiteri Mugisha Florence bafatanya kuyobora New Life Bible Church
Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishuri ryigisha Tewolojiya (African College of Theology), Rev. Dr Charles Mugisha n’umugore we Mugisha Florence bashyikiriza impamyabumenyi uwasoje amasomo
Umuyobozi w’Itorero rya New Life Bible Church, Rev. Dr Mugisha Charles
Umuyobozi wa Africa College of Theology, Johnson Karamuzi ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Umuyobozi wari uhagarariye abarangije amasomo atanga ubutumwa
Uyu muhango witabiriwe n'abanyamadini batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza