Vers Sion Choir APACE yateguye umugoroba udasanzwe wo gushima Imana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Korali Vers Sion APACE ikorera ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri APACE yateguye umugoroba wo gushima Imana uzahurirana no kwatura isengesho ryihariye ku banyeshuri bari gusoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye babarizwa muri iri shuri riherereye ku Kabusunzu mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cyiswe ‘Amazing Friday’ kigiye kuba ku nshuro ya gatanu kuva mu 2012 ubwo cyatangizwaga ku mugaragaro. Giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2017, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Korali Vers Sion bishatse kuvuga ‘Inzira zigana Siyoni’ muri iki gitaramo izafatanya n’umuhanzi Ntwali Didier, mu gutaramira abazacyitabira.

Umuyobozi wa Korali Vers Sion APACE, Banga Jonas, yatangarije IGIHE ko muri iki gikorwa bazibanda ku gushima Imana yabayoboye mu minsi itambutse.

Yagize ati "Iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo gushima Imana itugejeje ku mpera z’umwaka. Tuzataramana n’abazacyitabira ariko tunagira umwanya wihariye wo gusengera abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma bazakora ibizamini bya leta tubifuriza intsinzi. Tuzasengera abantu bose tudashingiye ku idini."

Yakomeje agira ati "Turahamagarira abantu bose kuzaza kwifatanya natwe mu gikorwa cyo kuramya no gushima Imana iduteza intambwe ya buri munsi mu buzima. Abantu bazaze hakiri kare dufatanye gushima Imana."

Banga yavuze ko umurimo w’ivugabutumwa bakorera muri iki kigo ugenda waguka ndetse utabangamira amasomo ahatangirwa ahubwo ari urufunguzo rubaganisha benshi mu nzira y’agakiza.

Yagize ati "Korali ntabwo ibangamira abanyeshuri kuko dupanga gahunda dukurikije igihe kidashobora kugongana na gahunda zabo kuko usanga twuzuzanya mu byo dukora. Muri ibi bikorwa dutegura akenshi usanga turi kubwiriza ubutumwa bwiza bituma Korali irushaho kumenyekana. Abanyeshuri na bo bayiyumvamo bakagira ubushake bwo kubwiriza ndetse hakaba n’abifuza guhinduka kubera ubutumwa bahabwa. Hari n’abavamo abavugabutumwa beza kandi batanga umusaruro ufatika muri sosiyete."

Korali Vers Sion APACE ikorera ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri APACE

Vers Sion Choir APACE yashinzwe mu 1995, itangizwa n’abanyeshuri bagera ku icumi. Mu bayinyuzemo kuva icyo gihe hari abarangije, bamwe barashaka, abandi bajya mu mirimo itandukanye yatumye bakomereza umurimo wo kuririmba ahandi.

Kuri ubu iyi korali igizwe n’abagera kuri 35 barimo 15 bakiri ku ntebe y’ishuri na 20 barangije ariko bakomeje kuyikoreramo ivugabutumwa.

Vers Sion Choir APACE imaze gushyira hanze album esheshatu z’amajwi n’imwe y’amashusho. Mu mishinga yayo ya bugufi iri gutegura harimo gutunganya iya karindwi y’amajwi izahita inaherekezwa n’amashusho yayo.

Reba indirimbo ‘Nkiza Nanjye’ ya Vers Sion Choir

Umuyobozi wa Vers Sion Choir APACE, Banga Jonas
Korali Vers Sion APACE imaze imyaka 22 ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo
Benshi mu babarizwa muri iyi korali ni urubyiruko
Korali Vers Sion ibarizwamo abanyeshuri biga muri APACE n'abaharangije
Vers Sion Choir APACE yateguye umugoroba udasanzwe wo gushima Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza