Urubyiruko rusaga 5000 rugiye guhurira mu giterane mpuzamahanga muri Restoration Church

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2017 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’urubyiruko (International Youth Conference 2017) kizitabirwa n’abasaga ibihumbi bitanu kikaba gifite intego yo kwitoza kubaha Imana.

Iki giterane kizamara iminsi irindwi kibera kuri Evangelical Restoration i Masoro, kuva ku wa 6 -12 Kanama 2017, kizabanzirizwa n’ibitaramo bikomeye mu bice bitandukanye, bizarangwa n’ ibikorwa birimo kuremera no gufasha abatishoboye.

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church, Ndagijimana Yoshua Masasu, yavuze ko icyo giterane kigamije gukusanya urubyiruko rwose rwo muri iri torero n’urundi muri rusange aho ruzaba rutozwa kubaha Imana nk’uko biri muri rwandiko rwandikiwe Timoteyo (1 Timoteyo 4:4-7) hagira hati “……ariko wowe ujye witoza kubaha Imana”.

Umwe mu bayobozi b’urubyiruko muri Restoration Church, Pascale Keza avuga ko iki gikorwa gifite byinshi kizasiga gihinduye ku buzima bwa benshi bityo agasaba urubyiruko muri rusange kuzitabira ibikorwa biteganyijwe birimo amateraniro y’ububyutse buri nimugoroba kuva tariki 6–12 Kanama 2017.

Hazabamo kuramya Imana, inyigisho ndetse n’ubuhamya, inyigisho mu matsinda ndetse akarusho ni uko hateganyijwe umugoroba wo kwambikwa imbaraga (impartation evening) ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Abaramyi n’amatsinda bazayobora igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana barimo ababarizwa muri iri torero nka Patient Bizimana, Gaby Kamanzi , Arsene Tuyi bazafatanya n’umuramyi Appolinaire uzaturuka i Burundi.Bazaba kandi bari kumwe na Shekinah Mass, ERC Drama Team Mass na ERC Traditionnelle.

Apotre Ndagijimana Joshua Masasu, uyobora Evangelical Restoration Church Rwanda

Mu bavugabutumwa batumiwe harimo Intumwa Yoshua Masasu Ndagijimana, Apostle RamBabu uzaturuka mu Buhinde uzwi cyane mu gukoreshwa ibitangaza, Francis Agyinasara (Ghana), Past. Patrick Masasu na Past. Jean Marie Ruzindana.

Hazaba kandi harimo n’abashyitsi barimo abayobozi mu nzego zitandukanye muri Leta, abahagarariye urubyiruko muri ERC mu Ntara zose n’abazaturuka muri Kenya mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igiterane mpuzamahanga cy’urubyiruko ni ngarukamwaka; icya 2017 kizahuriramo abasaga ibihumbi bitanu
Intumwa Yoshua Masasu Ndagijimana ari mu bazigisha muri iki giterane
Pasiteri Lydia Masasu na we ari mu bazafasha abazitabira iki giterane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza