Umunyatanzania Christina Shusho yatumiwe i Kigali

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Christina Shusho, uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatumiwe mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo kizigirwamo n’uburyo bwo kongerera umugore ubushobozi.

Shusho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Mtetezi Wangu”, “Thamani Ya Wokovu”, “Wanifanya Ning’are”, “Wakuabudiwa”, “Nipe Macho” n’izindi zahembuye imitima ya benshi.

Iki gitaramo yatumiwemo kizabera muri Kigali Serena Hotel ku ya 16 Ukuboza 2017, kizabanzirizwa n’Ihuriro ry’Abari n’Abategarugori “Ladies Conference”.

Iri huriro rifite intego igira iti “Discover yourself and Change your history” bishatse kuvuga “Kwisobanukirwa no guhindura amateka” rizigishirizwamo uburyo bwo gukora isuku y’umubiri w’umukobwa n’umugore mu rwego rwo gusobanukirwa no kurwanya indwara zikunze kubibasira.

Abazaryitabira bazanahugurwa ku bijyanye no guteka, ibiganiro byombi bizatangwa n’inzobere harimo Miriam Mauki wo muri Tanzania na Jane Wambura wo mu Budage.

Nyuma y’aya masomo aherekejwe n’inyigisho n’ubuhamya biganisha ku kubaka icyizere cyo kwiteza imbere ni bwo hazaba igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Christina Shusho azafatanya n’abahanzi bamaze kwandika izina mu gihugu barimo Liliane Kabaganza na Aline Gahongayire ndetse n’Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana basanzwe bakorana mu bitaramo bitandukanye rya Alarm Ministries.

Umuyobozi Mukuru wa Gopher International yateguye iki gikorwa, Nininahazwe Cynthia, yatangaje ko kigamije kongerera abakobwa n’abagore imbaraga no kubaremamo icyizere cy’ahazaza.

Yagize ati “Iki gikorwa cyateguriwe Abanyarwandakazi kizatuma bicara bunge ubumwe. Hazanabaho amahugurwa agamije gufasha umuntu kwisobanukirwa no kumenya uburyo twakora isuku y’umubiri no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse no kwiga gutegura amafunguro mu buryo buboneye.”

Umuvugizi wa Gopher International, Nibakwe Edith, yasabye Abanyarwanda cyane Abanyarwandakazi kwitabira iri huriro kuko bazungukiramo byinshi bakanabona umwanya uhagije wo kuramya Imana.

Abagore n’abakobwa bazitabira ibi biganiro bizatangira saa 10h kugeza saa 15h bazishyura ibihumbi bitanu (5000Frw) akubiyemo impano y’ibikoresho by’isuku bazaba bagenewe ndetse no kureba igitaramo cya nimugoroba.

Gopher International ikora ibijyanye no gufasha abagore n’abakobwa ibirimo no kwihangira imirimo yavutse mu 2016, itangirizwa i Dar es Salaam muri Tanzania ndetse ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda.

Christina Shusho asanzwe agiye kongera kuririmbana na Alarm Ministries
Umuyobozi Mukuru wa Gopher International yateguye iki gitaramo, Nininahazwe Cynthia, aganira n'itangazamakuru
Umuvugizi wa Gopher International, Nibakwe Edith, yasabye Abanyarwandakazi kwitabira ari benshi
Christina Shusho yatumiwe mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo
Alarm Ministries iheruka gushimisha benshi mu gitaramo True Worship Atmosphere na yo yatumiwe
Gahongayire Aline ari mu baramyi batumiwe mu gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza