Kwamamaza

Ubwicanyi na gatanya bizaganirwaho mu giterane cy’umuryango

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 20:38' na IGIHE


Hirya no hino mu gihugu havugwa amakimbirane mu bashakanye ndetse rimwe na rimwe akabyara ubwicanyi cyangwa gutandukana burundu, ibigira uruhare mu gusenyuka kw’imiryango.

Kuba gatanya zigenda zifata indi ntera mu Rwanda ni ikibazo gihangayikishije n’abanyamadini kuko iyo ingo zisenyutse n’itorero riba ryasenyutse.

Mu mwaka wa 2015 imibare yo mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru igaragaza ko hakiriwe amadosiye 191 asaba ubutane, na ho 69 akaba yarakiriwe mu mezi atatu yambere y’umwaka wa 2016.

Bene ibyo bibazo hamwe n’ibindi bituma abagize umuryango babaho batishimye nibyo bigiye kuganirwaho mu giterane cy’iminsi umunani cyateguwe n’Itorero Evangelical Restoration Church rya Kimisagara.

Nubwo bene ibi biterane byibanda ku muryango bisanzwe bibaho buri mwaka, icy’uyu mwaka wa 2016 gifite insanganyamatsiko igiri iti « Tanga Igitambo Kugira ngo Umuryango wawe Uhinduke” » kizibanda ku ijambo riboneka muri Yeremiya 5:1.

Ubuyobozi bw’Itorero ari na bwo bwanateguye iki giterane bwavuze ko buri wese mu muryango akwiye kuba yagira ikintu areka bikaba nk’igitambo ku muryango we kugira ngo ugire amahoro n’umutuzo.

Mu nyandiko bwashyize ahagaragara igira iti “Turasha kwereka abagize umuryango uburyo abashakanye bashobora kugira uruhare mu kurwanya umwuka wo gutandukana,ndetse bakanabirwanya mu baturanyi kuko birahangayikishije kandi bituma abana babura uburere n’abatandukanye bakabaho mu gahinda”.

Ikindi iki giterane cy’umuryango kizibandaho, ni ukwigisha abagize umuryango uburyo bwo gucunga umutungo kuko iyo ucunzwe nabi na byo bikurura umwiryane.

Icyo giterane kizatangira tariki ya 14 kirangire tariki ya 21 Kanama 2016 ku rusengero Restoration Church rwa Kimisagara.

Guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe n’igice hazajya hakorwa ibiganiro mu matsinda, naho guhera saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa mbili za nijoro habeho igiterane cy’ububyutse, hakaba haratumiwe abavugabutumwa batandukanye ndetse n’impuguke mu by’imibanire y’abashakanye.

Biteganyijwe ko abana, urubyiruko, abasore n’inkumi nabo bazaganirizwa mu matsinda yabo kuko bari mu bagize umuryango.

Iki giterane kije gikurikira icyabaye mu mwaka wa 2015 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti“Rinda Urugo rwawe » ndetse n’icyo mu mwaka wa 2013 cyiswe « Imfatiro z’urugo ku bashakanye».

Igiterane kizabera ku rusengero rwa Restoration Church Kimisagara

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved