Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, kizabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, ku wa 5 Nzeri 2020,
Biteganyijwe ko kizabera mu itorero ribarizwamo Bayingana Assoumpta, Perezida wa Rwandan Christian Coalition (RCC).
Muri uyu mwaka kizitabirwa n’abantu 100 gusa mu gihe abandi bazagikurikiranira ku mbuga nkoranyambaga mu guhangana na COVID-19 yugarije Isi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition (RCC), Gatorano Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka hakozwe impinduka mu mitegurire y’igiterane bitewe na COVID-19.
Yagize ati “Igikorwa kizabera mu Mujyi wa South Bend, ni ho abantu bazahurira ariko ntitwemerewe kurenga abantu 100 nubwo insengero zifunguye. Turasaba abantu kuza bambaye udupfukamunwa. Tuzakoresha Youtube na Facebook ngo n’abandi bagerweho n’ubutumwa.’’
Mu batumiwe muri iki giterane harimo abavugabutumwa nka Rev. Past Rutayisire Antoine na Bishop John Rucyahana. Umushyitsi Mukuru ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde.
Aba bose bazatanga ibiganiro bifashishije ikoranabuhanga rya Zoom. Umuhanzi uzasusurutsa abazitabira iki gikorwa ni Adrien Misigaro n’itsinda rye.
Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika muri “Rwandan Christian Convention’’, igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare.
Muri uyu mwaka cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Urukundo, Ubumwe n’Ubwiyunge.’’
Gatorano yavuze ko iki giterane gitanga umusanzu wacyo buri mwaka. Ati “Iyo wigisha urukundo n’ubumwe ni ibintu bihoraho. Ni uguhozaho muri make. Twe ababikuriye tubona ko hari umusaruro uvamo. Ubumwe bwacu bwa mbere ni Abanyarwanda n’Ubunyarwanda bubahuza.’’
Yavuze ko bikwiye ko abanyamadini bacyiyumvamo, buri wese akabifata nk’ibye.
Ati “Ni ihuriro ry’amatorero yose, kuko ufite itorero wese amera nk’aho ikintu ari icye. Niba baje bakabigira ibyabo, icyerekezo cyacu baracyumva, buri torero ryose ririfuza kwerekana ko ikintu ari cyabo.’’
“Rwandan Christian Convention’’ yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona.
Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda.
Gatorano ati “Icyo nasaba Abanyarwanda bazaze dutaramane, abari kure bazihangane ni gahunda y’amasaha ane. Bizabafasha kandi bizabanyura umutima, binabakumbuze igihugu cyabo.’’
Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.
RCC yatangiriye muri Amerika, yananyuze muri Canada muri Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by’umwihariko mu Bubiligi, Australia n’ahandi i Burayi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!