Kwamamaza

Minisitiri w’Intebe yasabye abanyarwanda kutibagirwa aho Imana yabakuye

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 21:04' na Emmanuel Kanamugire


Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi witabiriye igiterane ngarukamwaka, cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ kuri uyu wa 7 Kanama 2016, yasabye abanyarwanda kutibagirwa aho Imana yabakuye ntibayitere umugongo ahubwo bakayiragiza imigambi yabo.

Iki giterane kibaye ku nshuro ya gatanu kikaba gihuriza hamwe abayoboke b’amadini n’amatorero bashima Imana ibyo yabakoreye.

Cyaranzwe n’indirimbo n’amasengesho yo gushima Imana ndetse no gusengera igihugu, akarere, Afurika n’Isi muri rusange.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yavuze ko iki giterane ari umwanya wo gushima Imana ko yahaye Abanyarwanda igihugu cyiza n’ubuyobozi bwiza bituma kirushaho kuba nyabagendwa kandi kikaba cyubashywe mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi ngo bigaragazwa n’inama nyinshi u Rwanda rwakira n’uburyo rwohereza ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi na byo bikaba biri mu bikorwa u Rwanda rushima Imana.

Yavuze ko gushima Imana ari igikorwa gikwiriye mu buzima bwa muntu n’igihugu muri rusange kandi ko udashima Imana adashobora no kurinda ibyo yamuhaye.

Ati “Ntituzibagirwa aho Imana yadukuye mu bukene, abantu twese turi ubwoko bw’Imana, turi intama zo mu cyanya cyayo.”

Minisitiri Murekezi yanashimye Imana ku bw’inyubako y’agatangaza yakira inama mpuzamahanga ya Convention Center maze aragiza Imana u Rwanda.

Yagize ati “Turagije Imana u Rwanda n’abanyarwanda, ababyeyi bacu abana n’inshuti zacu aho bari hose.Tweretse Imana abakire n’abakene bafite ibyiringiro, turasaba Imana yeze imitima tuyizihire.”

Yashimye ubufatanye bwa leta n’amadini muri gahunda zinyuranye zo kubaka igihugu maze ayibutsa gukomeza kugaragaza uruhare rwayo.

Yagize ati “Leta irasaba amadini n’amatorero gukomeza kugaragaza uruhare mu bikorwa biteza imbere abanyarwanda birimo gukangurira abayoboke bayo gutanga mituweli, guca imirire mibi, ubuzererezi n’amakimbirane mu miryango.”

Minisitiri Murekezi kandi yasabye abakuru b’amadini n’amatorero gutoza abo bashinzwe kubungabunga umutekano no kuyoboka gahunda ya Ndi Umunyarwanda abenegihugu bose bibonamo.

Umukuru wa guverinoma yashimiye Umuryango Peace Plan utegura iki giterane asaba ko cyabaho ubuziraherezo abanyarwanda aho bari bakajya bahuzwa buri mwaka no gushima Imana bahereye mu midugudu aho batuye ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Usibye Minisitiri w’Intebe, iki giterane cyari cyitabiriwe n’abandi bayobozi muri guverinoma barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie.

Bishop Alexis Birindabagabo, Umuyobozi wa Peace Plan itegura iki giterane mu nyigisho yatanze yavuze ko mu bituma abantu badashima Imana harimo ishyari, ubujiji buvanze n’ubuhumyi, kureba ku byo abandi batunze no guhanga amaso ku bibi gusa.

Nta bantu benshi bitabiriye iki giterane kuko imyanya myinshi muri stade Amahoro aho cyabereye yari irimo ubusa.

Abatanze ubuhamya n’abashimye Imana ku giti cyabo ndetse n’abari bayoboye igikorwa bashimye ibyo Imana yakoze n’aho ibagejeje n’igihugu muri rusange nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Rwanda murika umurikire amahanga." Hifashishijwe ibitabo byo muri Bibiliya birimo Zaburi ya 100 n’icyo Gutegeka kwa kabiri 8, 10-18.

Mu bitabiriye iki giterane harimo n'intumwa ziturutse mu matorero yo mu mahanga
Rev. Pst Sibomana Jean ubwo yari afashe umwanya wo gusengera igihugu
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Uwacu Julienne
Bishop Alexis Birindabagabo na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi
Abaje mu giterane na bo bafashe umwanya wo gusenga
Abantu bari bari uruhande rumwe mu gihe ibice byo kuva kuri nimero 6 kugeza kuri 16 byari byambaye ubusa

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved