Power of The Cross yatumiye New Melody mu gitaramo cy’ihumure

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Werurwe 2018 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Power of The Cross ryatumiye New Melody mu gitaramo “Haracyari ibyiringiro”, gifite intego yo gutanga ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda mbere yo kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Power of the Cross iteguye iki giterane ku nshuro ya karindwi. Biteganyijwe ko kizabera kuri Christ Gospel Fellowship Church ku Kimironko hafi ya kwa Mushimire ku wa 31 Werurwe 2018 kuva saa munani.

Iki giterane gifite intego igira iti “Haracyari ibyiringiro” iri muri Yobu 14:7. Cyatumiwemo korali zimaze kwamamara mu Mujyi wa Kigali zirimo New Melody, Upendo Choir, Holy Entrance na Light of Earth ndetse n’abahanzi bazamukanye ingoga mu muziki uhimbaza Imana barimo Danny Mutabazi wamenyekanye mu ndirimbo “Calvary” na Ituze Nicole ukomoka i Rubavu.

Umuyobozi wa Power of The Cross, Ndatabaye Maurice, yatangarije IGIHE ko iki gitaramo gitegurwa hagamijwe kubwira Abanyarwanda ko nyuma y’amateka banyuzemo hari ibyiringiro byo kubaho.

Yagize ati “Ni igitaramo cyo guhumuriza abantu mu gihe tuba twitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Twabitekerejeho dushaka gutanga umusanzu wacu nk’abahanzi. Twasanze ko umuntu ubuze ibyiringiro ashobora kubibona mu buhamya bwatanzwe cyangwa mu ijambo ry’Imana.”

Yakomeje avuga ko hari ubuhamya bwinshi bushimangira ko hari imitima ya benshi yakize kandi ko byababereye inkomezi mu rugendo rw’isanamitima.

Yagize ati “Abakunzi b’ibihangano byacu bazaze twifatanye gushima Imana ku ntambwe imaze kuduteza. Ni byiza ko duhagararana mu bihe byose dushima Imana ku bw’imirimo yayo.”

Nyuma y’iki giterane kiba mbere y’icyumweru cy’icyunamo, abagize The Power of The Cross banasura imfubyi n’abatagira kivurira bakabaha ubufasha burimo no kubagurira ibikoresho byo kwifashisha mu buzima busanzwe.

Power of the Cross ibarizwamo abaririmbyi baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, ibarizwa mu Itorero Christ Gospel. Ifite intego zirimo kuvuga ubutumwa ku isonga ariko ishyigikirwa no gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, kurwanya icyorezo cya Sida no gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Iri tsinda ryashinzwe mu 2007 ari abasore batanu baza kwiyongeraho n’abakobwa, ubu bageze kuri 30. Mu myaka isaga icumi mu ivugabutumwa rimaze gusohora indirimbo zirenga 11 zirimo “Super Power” yamamaye hose; iyi ndirimbo ni nayo yitiriwe album yaryo ya mbere y’amajwi y’indirimbo umunani ryamuritse muri Mutarama 2018, mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi.

Power of The Cross yamamaye cyane mu ndirimbo "Super Power"
Nicole Ituze aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Nzi neza”
New Melody izwi cyane mu ndirimbo “Nimuze Dushime”, “Sogongera”, ‘‘Akira ihumure’’, “Izi amazina yacu” n’izindi
Mutabazi Danny yamamaye cyane mu ndirimbo "Calvary" avugamo uko yaruhutse imitwaro ageze ku musaraba
Power of the Cross yateguye igiterane "Haracyariho ibyiringiro" kigiye kuba ku nshuro ya karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza