Power of The Cross igiye kumurika album nk’umusaruro w’ivugabutumwa imazemo imyaka 10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abaririmbyi bibumbiye muri Power of The Cross ryateguye igitaramo gikomeye rizahuriramo na korali zimaze kwamamara mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose, kizahurirana no kumurika album rimaze igihe ritegura.

Power of the Cross imaze imyaka isaga icumi mu ivugabutumwa, izwi cyane mu ndirimbo “Super Power” ari nayo yitiriwe album yayo ya mbere y’amajwi igizwe n’indirimbo umunani. Indirimbo ziyiriho zirimo “Ni uwanjye”, ‘‘Uganze’’, ‘‘Ndiho’’ n’izindi.

Igitaramo kiri mu bya mbere bikomeye bigiye kubimburira ibya 2018, Power of the Cross izamurikiramo album kizabera kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi ku Cyumweru, tariki ya 14 Mutarama 2018, kuva saa cyenda z’amanywa.

Power of the Cross izafatanya n’izindi korali zirimo True Promises, Heman Worshipers, Kingdom of God Ministries, Light Choir n’umuhanzi Bigizi Gentil uri mu bakunzwe cyane mu ndirimbo “Imvugo yiwe ni ihame” yanatowe nk’iy’umwaka mu ndirimbo ziramya muri Groove Awards Rwanda 2017.

Umuyobozi wa Power of the Cross, Ndatabaye Maurice, yatangarije IGIHE ko bifuje gukora iki gitaramo bifuza gutangirana n’Abanyarwanda umwaka bari mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Turi mu myiteguro ya nyuma ndetse n’ibindi byose birebana n’igitaramo turi kubishyira mu buryo. Navuga ko bigeze ku kigero cya 90% kugira ngo igitaramo kigende neza. Ibisigaye ahanini ni ugutegura ahazabera igikorwa.”

Yakomeje agira ati “Indirimbo twahisemo ziri kuri iyi album ni nziza cyane. Mu gitaramo twahisemo abahanzi batandukanye ariko ababonetse n’abo twizeye ko bazahesha umugisha abazitabira igitaramo. Iyi tariki twayihisemo kuko twabonye nta bintu byinshi bihari. Ni umugambi w’Imana kuko yashimye ko tubikora mu gihe nk’iki. Abakunzi bacu bakomeze kudusengera no kutuba hafi, bazaze ari benshi kugira ngo dufatanye gushima Imana no kuyihimbaza.”

Itsinda rya Power of the Cross ribarizwamo abaririmbyi baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, ribarizwa mu Itorero Christ Gospel riherereye Kimironko kwa Mushimire.

Power of the Cross yatangiye ivugabutumwa mu 2007, ari abasore batanu baza kwiyongeraho n’abakobwa bagenda baguka umunsi ku wundi. Mu myaka isaga icumi bamaze gusohora indirimbo 11.

Mu bikorwa bigari itegura harimo igiterane ngarukamwaka “Haracyari ibyiringiro” aho abarigize basura imfubyi n’abatagira kivurira bakabaha ubufasha burimo no kubagurira ibintu byo kwifashisha mu buzima busanzwe.

Itsinda Power of The Cross rimaze kwamamara mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana
Power of The Cross igiye kumurika album ya mbere yise Super Power
Bigizi Gentil uri mu bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana yatumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza