Patient Bizimana yishimiwe mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Patient Bizimana yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2017, aho yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka yo hambere.

Patient Bizimana yageze mu Bubiligi ku wa 6 Ukwakira 2017 mbere y’umunsi umwe ngo akorere igitaramo cye cya mbere ku mugabane w’i Burayi.

Iki gitaramo cyateguwe na Eglise Assemblée des Rachetés na Korali Sion cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles kuri Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles, Patient Bizimana yagihuriyemo na Gaby Kamanzi na we umaze igihe akorera ibitaramo bikomeye muri iki gihugu n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle na Nzinga Massamba.

Patient wakunzwe bihambaye mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi yongeye kwerekwa urukundo n’abacyitabiriye bari biganjemo abaturutse mu bice bitandukanye ku mugabane w’u Burayi.

Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko, igitaramo yakoze gifungura ibindi azakorera mu Bubiligi, ndetse biteganyijwe ko azajya kuririmbira mu bindi bihugu birimo Suède, Finlande, u Bufaransa n’ibindi.

Patient Bizimana yaririmbye agira aho asimbukira mu bicu
Abitabiriye igitaramo bakunze indirimbo za Patient Bizimana zirimo izo hambere
Chorale Sion yo mu Bubiligi ubwo yari irimo iririmba
Abitabiriye igitaramo banyuzwe n'indirimbo za Patient Bizimana bajya kumukora mu biganza
Bifatanyije na Patient Bizimana babyina umudiho
Kamanzi Gaby aririmba
Ibyishimo byatumye bahaguruka barabyina karahava
Patient Bizimana yaririmbaga anacuranga Piano
Patient Bizimana ari kumwe na Gaby Kamanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza