Pastor Emma Ntambara yateguye igiterane cyo gukira indwara i Kigali

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 6 Kamena 2018 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Pastor Emma Ntambara uyobora Itorero Urufatiro rwa Kristo riherereye i Gasogi ku murindi wa Kanombe, yateguye igiterane ahamya ko kizabonekamo ibitangaza mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 9-11 Kamena 2018.

Uko umwaka utashye Pasiteri Emma Ntambara ategura ibiterane mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo. Yari amaze igihe kinini nta bitaramo byagutse ategura ku bw’impamvu zinyuranye ariko kuri ubu yijeje abakunda inyigisho ze kongera kubona ukuboko kw’Imana muri iki giterane.

Ibiterane asanzwe ategura byitabirwa ku rwego rukomeye, amaze kuzenguruka uturere turimo Muhanga (2011), Akarere ka Gasabo kuri Petit Stade(2012), Gicumbi(2014) ,Nyagatare na Kayonza(2015), mu karere ka Musanze yagiyeyo mu 2016 na nyuma y’aho akomereza ahandi.

Igirerane cya Pasiteri Emma Ntambara kizabera mu Karere ka Kicukiro yiteze ko kizitabirwa n’abantu ibihumbi nk’uko byagiye bigenda mu bindi biterane yakoreye hirya no hino mu gihugu.

Yabwiye IGIHE ko mu abazaza kwifatanya na we bazabona ibitangaza birimo gukira indwara zananiranye ashingiye ku bidasanzwe Imana yamukoresheje mu minsi yatambutse.

Yagize ati “Imana idukoresha iby’ubutwari n’ubu iracyakora , ni yo mpamvu twateguye iki giterane cy’ububyutse no gukira indwara kuko itorero ry’Imana rigomba kuba mu bihe byo gusenga rishikamye kandi abafite ibibazo by’uburwayi butandukanye n’ibindi byo mu buzima busanzwe nabo bagasengerwa bigakemuka. Byose bizashoboka kuko mu ijuru hari Imana ishobora byose bityo turahamagarira abantu kuzaza ari benshi.”

Yongeyeho ati “Intego rusange y’ibi biterane nkoresha hirya no hino ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu no kubiteguza ko kugaruka kwe kwegereje ndetse no kubohoka bagakira indwara z’umubiri.”

Pastor Emma Ntambara uyobora Itorero Urufatiro rwa Kristo

Uko umwaka utashye, Pastor Emma Ntambara tegura ibiterane mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse no hanze. Muri uyu mwaka wa 2018 igiterane cye kizabera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro i Kanombe ahakorera Itorero rya Miracle Center Church.

Iki giterane kizamara iminsi ine, kizatangira kuwa Gatandatu tariki ya 9 kugeza kuwa Mbere tariki ya 11 Kamena 2018, kizajya gitangira saa cyenda gisozwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba( 15h00-18h00).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza