Pasiteri Rutayisire yabwiye abanyamadini ko amazina y’icyubahiro atari yo azahindura igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukuboza 2017 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Antoine Rutayisire umuyobozi w’Itorero Anglican Paruwasi ya Remera, yahamagariye abayobozi b’amadini n’amatorero kugaragaza Yesu atari mu magambo gusa ahamya ko amazina y’icyubahiro atari yo azahindura igihugu.

Uko amadini n’amatorero yiyongera mu Rwanda ni ko usanga n’abahabwa amazina afatwa nk’aho ari ay’icyubahiro(nka Bishop, Apotre, Prophet,…) na bo barushaho kugwira hakaba hari n’abibaza inkomoko yayo.

Ubwo Pasiteri Antoine Rutayisire yigishaga mu giterane cyo gushima Imana cyiswe ‘Kicukiro Shima Imana’ cyateguwe n’Ubuyobozi bw’aka karere ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, yavuze ko igifite agaciro ari uko abavuga ko bazi Imana babyerekanisha imbuto bera, bakazana ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite.

Ati “Ntabwo bazatwemera kubera ko twambara ‘umusibo’, ‘amazina’ akomeye ntabwo ari yo azahindura igihugu. Bazatumenyera ku mbuto twera. Mureke tuzane icyubahiro cy’Imana, abantu bazatangira kutwubaha kubera ko twazanye icyubahiro cy’Imana mu gihugu.”

“Turagwiza abanyamadini, ukumva umucungamutungo usenga wahimbazaga Imana ni we wanyereje umutungo ariko ntabwo bihuye, natwe hagati yacu turimo turasiribangana, turarwana ariko Imana ikavuga ngo ntabwo bihuye, ntabwo ari zo nzozi igihugu kirimo kurota.”

Uyu mupasiteri yavuze ko kurwanya ubukene byakabaye inshingano z’abanyamadini kandi ko bidakwiye kubona abana bashonje cyangwa birukanywe kubera kubura amafaranga y’ishuri nyamara bafite amadini n’amatorero basengeramo. Ati “Amaboko y’Imana ni twe.”

Yakomeje asaba abayoboye amadini n’amatorero kudahora basaba abayoboke babo kubitaho gusa babagurira imodoka zihenze n’ibindi abasaba ubufatanye mu cyerekezo cy’igihugu.

Ati “ Igihugu cyacu gifite inzozi; kirarota kuva mu bukene, amacakubiri no kuba igihugu cy’intangarugero, abazarotora izo nzozi bari hehe? Hari igihe twirebaho tugasaba ‘abakirisitu’ ngo ‘mugure ikimodoka gihenze,…Dufatane amaboko turote inzozi tubwire Imana tuzirotore.”

Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yigishaga muri iki giterane

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yatangaje iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana ku byagezweho no kugaragaza ibiteganyijwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo amadini n’amatorero.

Yagize ati “Hari byinshi twakoze n’umusaruro twagezeho ku bufatanye bwa benshi kandi nk’abizera Imana twizera ko ari yo yabidushoboje. Twafatanyije n’amatorero n’amadini akorera mu Karere ka Kicukiro mu bikorwa binyuranye. Twafatanyijen’inzego za leta n’Umujyi wa Kigali, abikorera n’abaturage. Ni ubufatanye twishimira kandi twifuza ko buzakomeza. Ni yo mpamvu twiyemeje ko buri mwaka tuzajya tugira igihe cyo guterana kugira ngo dushime Imana.”

Nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bw’aka akarere, ibikorwa byagezweho ku bufatanye n’amadini agakoreramo birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye, kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, kubaka amavomero rusange n’ibindi byatwaye asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017/2018 birimo kubaka inzu 32 mu buryo bwa etage zizatuzwamo imiryango itishoboye izanaterwa inkunga yo gutangiza imishinga ibyara inyungu, gusana imihanda y’igitakaireshya na kilometero 12, kubaka ikiraro gihuza imirengeya Gahanga, Kanombe na Kagarama.

Hari kandi kugeza internet mu tugari 41 tugize akarere, gufasha abashoramari 120 baciriritse kubona ingwate itangwa na BDF babone inguzanyo zizabafasha mu mishanga iciriritse.

Hazahangwa imirimo idashingiyeku buhinzi igera ku 18724, ingo 841 zikennye zizafashwa kubona amashanyarazi, imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 82238 bifashe gukemura ikibazo cy’ingutu cy’amazi gihangayikishije abaturage.

Umuririmbyi Israel Mbonyi yaririmbye muri iki giterane
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda na we yari yitabiriye iki giterane
Bamwe mu bayobozi b'amadini n'amatorero bari mu giterane 'Kicukiro Shima Imana'
Bamwe mu baririmbyi ba Korali Ukuboko kw'Iburyo ya ADEPR Gatenga
New Light Choir yo mu Itorero New Jerusalem Church Kicukiro iririmba muri iki giterane
Korali Narda yo muri Methodiste Libre Kicukiro ubwo yaririmbaga
Korali Ukuboko kw'iburyo ya ADEPR Gatenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza