Nice wamamaye mu ndirimbo ‘Umbereye Maso’ agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Kanama 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Nice Ndatabaye, usanzwe abarizwa muri Canada agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda yise “Umbereye maso Live Concert’’.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 8 Ukuboza 2019, kizabera muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Nice yabwiye IGIHE ko impamvu nyamukuru yateguye iki gitaramo ari uko ashaka gutaramana n’abakunzi b’indirimbo ze b’Abanyarwanda. Yacyitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane yise ‘Yesu Umbereye Maso’, azafatanya n’abandi bahanzi n’amatsinda aramya Imana akunzwe mu Rwanda.

Avuga ko ari umugisha ukomeye kuri we gutaramana n’abantu azi n’abo atazi agashimangira kuri we ari ukwandika amateka mashya mu muziki.

Ati “Bizaba ari umugisha gutaramana n’inshuti zanjye, abana b’Imana nzi n’abo ntazi. Ni umugisha ukomeye, iki gitaramo kuri njye kizaba ari icy’amateka kuko ni ubwa mbere nzaba ntaramiye mu Rwanda.”

Uyu mugabo yakoreye ibitaramo bitandukanye muri Canada yatumiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Israel Mbonyi na Gentil Misigaro. Iki cyabaye mu 2018 gisiga amateka akomeye mu Mujyi wa Edmonton.

Ibyo wamenya kuri Nice Ndatabaye

Amazina ye ni Nice Aimable Ndatabaye ariko azwi mu muziki nka Nice, yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Nyakanga 1989.

Yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahamara imyaka mike ubundi ajya muri Kenya gushaka imibereho nyuma aza kujya gutura muri Canada muri Nzeri 2014.

Mu mpano afite harimo kuririmba no kwandika indirimbo ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza. Amaze kwandika indirimbo zirenga 60 ariko amaze gushyira hanze indirimbo umunani z’ amajwi n’amashusho.

Yakoranye n’abaramyi bakomeye mu Rwanda anavuga ko afatiraho icyitegererezo barimo Uwimana Aimé na Gentil Misigaro na we uba muri Canada akaba ari na we wakoze album ya mbere ya Nice.

Abarizwa mu Itorero ryitwa Freshmanna of Edmonton aho ahagarariye itsinda ry’abaririmbyi bayobora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, we n’umugore we bakaba banavugamo ubutumwa nyuma yo guhabwa izi nshingano muri Kamena uyu mwaka.

Yakoze album ye ya mbere mu 2015 yise ‘Ndahamya’ iriho indirimbo esheshatuzirimo izakunzwe cyane nka ‘Umbereye Maso ‘ yahuriyemo na Gentil Misigaro, ‘Yesu Niwe’ n’izindi.

Ndatabaye Nice aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Iracyakora’ yakorewe mu Rwanda, igatunganywa na Made Beats.

-  Reba ‘Yesu Umbereye Maso’, indirimbo Ndatabaye yamamariyemo

Nice Ndatabaye yamamaye cyane mu ndirimbo ye yitwa "Umbereye Maso''
Nice Ndatabaye ni umuhanzi uba muri Canada aho yageze muri Nzeri 2014
Nice aritegura gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza