New Melody, Dominic na Simon Kabera bagiye guhurira mu gitaramo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Nyakanga 2017 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya New Melody rihuriyemo abaririmbyi babarizwa mu madini ya gikirisitu atandukanye ryateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo kizahuriramo abahanzi bakomeye mu bihangano byururutsa imitima.

New Melody ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Nimuze Dushime’, ‘Ibyo wakoze’, ‘Igihe nagutegereje’, ‘Akira ihumure’ iheruka gushyira hanze n’izindi.

Iri tsinda rimaze imyaka itanu rikora ivugabutumwa mu madini n’amatorero atandukanye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Nyakanga 2017, rizahurira mu gitaramo n’abahanzi bafite amavuta yo kuramya barimo Simon Kabera, Dominic Ashimwe na Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy Church.

Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel gifite intego yo gushima Imana, abazacyitabira bazafata n’umwanya wihariye wo gusengera igihugu kigiye kwinjira mu bihe by’amatora nk’uko Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Twiteguye kuzifatanya n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Nkuko Imana yagiye iduha amahoro mu bihe byatambutse n’ubu ikaba ikiturinze, tuzazamurira hamwe twese ijwi twongere tuyisabe ngo idukomereze amahoro.”

Yakomeje agira ati “Ubutumwa twashyizwe ku mutima n’Imana ni ukubwira abantu bayo ko ikeneye ko bayiramisha ibitekerezo, ibyo bibwira. Imana ikeneye ko abantu bagira umwanya wihariye wo kuyumva. Iyo bibayeho, imbuto n’ibikorwa byacu biba byiza kandi bikorewe muri Kirisitu kuko icyo dukora, tuvuga kiba cyabanje mu mutima.”

Iki gitaramo cyo gushima Imana cyiswe ‘Selah Concert’, intego yacyo iri mu gitabo cya Zaburi 65:2 hagira ati “Abizera baramishe Uwiteka kumuturiza”.

Muri iki gitaramo Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Sinza’, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Nabaho’ na Bosco Nshuti waririmbye ‘Ndumva unyuzuye’, ‘Ibyo ntunze’ babarizwa muri New Melody bazataramana n’abazacyitabira mu bihangano byabo byururutsa imitima bikabohora imbohe. Ijambo ry’Imana rizigishwa na Pasiteri Jean Pierre Tuyisenge.

New melody ni itsinda ry’abaririmbyi bahurijwe hamwe no guhabwa ubumenyi muri muzika bigamije kuzamura urwego rw’imiririmbire no gukoresha ubumenyi bahabwa mu kuramya Imana no kubwiriza ubutumwa.

New Melody ibarizwamo abaririmbyi basaga 40 baturuka mu madini ya gikirisitu atandatu yatangiye ivugabutumwa muri Mata 2012. Imaze gushyira hanze indirimbo zirenga 30, zirimo n’izasohotse kuri album yitwa ‘Usiogope’, yariho indirimbo umunani.

Usibye ibitaramo by’amavuna ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu, abagize New Melody banakora ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye no gukorerayo ibitaramo bigamije kubahumuriza.

Iki gitaramo cya ‘Sela Concert’ kizabera kuri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017, imiryango izaba ifunguye kuva saa cyenda n’igice.

Reba indirimbo ’Akira Ihumure’ New Melody iheruka gusohora

New Melody yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nimuze dushime' na Akira ihumure’
New Melody igizwe n'abaririmbyi basaga 40 baturuka mu madini ya gikirisitu atandatu
Iri tsinda rikorera ivugabutumwa mu madini atandukanye
New Melody ibarizwamo abaririmbyi baturuka mu madini atandukanye arimo na ADEPR bahujwe n'intego yo kuramya Imana no kuyihimbaza
New Melody izifatanya na Dominic Nic na Kabera Simon mu gitaramo cyo gushima cyiswe 'Sela Concert'
Umunyempano Nshuti Bosco mu bahanzi bazitabira iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza