Ibihembo bya Groove Awards Rwanda bihabwa abantu bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi, aho byashyizwemo ibyiciro bishya bitari bisanzwe birimo.
Nyuma yo kwinjiza ibyiciro bishya mu irushanwa ry’uyu mwaka, hatangajwe abazahatanira ibihembo barimo na Liza Kamikazi wahoze mu muziki usanzwe, indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise ‘Indirimbo Nshya’ ikaba iri guhatana mu cyiciro cy’indirimbo nziza ya Afro Pop.
Umuhanzi w’umugabo w’umwaka
1. Bosco Nshuti
2. Prosper Nkomezi
3. Danny Mutabazi
4. Jado Sinza
5. Thacien Titus
Umuhanzikazi w’umwaka
1. Gisele Precious
2. Aline Gahongayire
3. Diana Mucyo
4. Dorcas Ashimwe
5. Liza Kamikazi
Indirimbo ihuriwemo n’abahanzi benshi
1. Hozana ya Papane na Gisubizo Ministries
2. Injiramo ya Eli Max ft All stars
3. Ndagarutse ya Grace de Jesus na Patient Bizimana
4. Byina ya MD na Babou
5. Ni Uwanjye ya Serge Iyamuremye na Joy
Umuhanzi mushya
1. Byishimo Espoir (Happy)
2. Deborah Butera
3. Nice Usanase
4. Sabrina Tuyishimire
5. Lorie Ishimwe
Itsinda ribyina
1. Shekinah Drama Team
2. Parroussia Dancers
3. Holy Move of Praise
4. TLC Drama Team
5. Sparks Drama Team
Korali y’umwaka
1. Christus Regnat
2. El Shaddai
3. Ukuboko kw’Iburyo
4. Holy Nation
5. Vuzimpanda
Ikiganiro cya Radio cy’umwaka kivuga ku muziki wo guhimbaza Imana
1. Sanaa Weekend Relax gica kuri Sanaa Radio
2. Nsobanurira cyo kuri Life Radio
3. The Breakfast gica kuri Authentic Radio
4. Umucyo Gospel Zoom cyo kuri Radio Umucyo
5. Weekend Gospel Hit cya Radio Inkoramutima
Umuhanzi wo hanze ya Kigali
1. Ahadi Heritier w’i Rubavu
2. Mwema Bahati ukorera umuziki na Niyonizera Mediateur b’i Huye
3. Niyonzima Emmanuel na Ndahimana Janvier b’i Musanze
Ikiganiro cya Radio yo hanze ya Kigali
1. Ambiance y’Imana cy’ishami rya Radio Rwanda i Rusizi
2. Gospel Magazine cyo ku Isangano Radio
3. Gospel Image cy’Ishami rya Radio Rwanda i Musanze
4. Kuramya no guhimbaza gica kuri Radio Salus
5. Energy Gospel Magazine cyo kuri Energy Radio
Korali yo hanze ya Kigali
1. Iriba choir (Huye)
2. Bethesaida -ADEPR Kayonza
3. Isezerano choir- ADEPR Sumba
4. Shiloh choir-ADEPR Musanze
5. Salem choir-ADEPR Mbugangari
Umunyempano muto
1. Manzi Tequiello na Muhirwa Asifiwe bavuza ingoma
2. Umunyarwenya Mbabazi Teta
3. Umuvugabutumwa Juge Amizero
4. Abaraperi bo muri One Family One Vision
Indirimbo nziza ya Hiphop
1. Tambira Imana ya Eli Max
2. Amaraso ya MD na Judith
3. Twinjire ya One family one vision
4. Ituro ya The Pink
5. Ibyo ankorera ya Das choir
Urubuga rwiza rwa Gikirisitu
1. Agakiza.com
2. Impinga.com
3. Iyobokamana.com
4. Ibyiringiro.com
5. Izeserano.com
Umuryango w’ivugabutumwa/Itsinda ry’umwaka
1. Asaph Worship Band
2. Light of the Earth
3. True Promises
4. Healing Worship Team
5. Alarm Ministries
Itsinda rishya ry’umwaka
1. Holy Recall Ministry
2. Comfort People Ministry
3. James&Daniella
4. Peace Voice
5. Holy Entrance Ministries
Indirimbo y’umwaka
1. Mpa amavuta ya James & Daniella
2. Ikidendezi ya Korali Ukuboko kw’Iburyo
3. Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire
4. Bimenyekane ya Upendo Choir
5. Cikamo ya El shaddai Choir
Indirimbo nziza yo kuramya
1. Umutima ya Bosco Nshuti
2. Mpa amavuta ya James & Daniella
3. Imbabazi z’Imana ya Asaph
4. Amarira ya Ben&Chance
5. Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire
Umuyobozi mu kuramya no guhimbaza w’umwaka
1. Serge Rugamba
2. Sam Rwibasira
3. René Patrick
4. Kanuma Damascène
5. Baby Moses
Indirimbo nziza ya Afro-Pop
1. Injiramo ya Eli Max ft All stars
2. Nta mahitamo ya Carine Tracy
3. Indirimbo Nshya ya Liza Kamikazi
4. Byina ya MD ft Babou Melo
5. Forgiven ya Asa
MC mwiza w’umwaka
1. Mc Dione
2. Mc Becky
3. Mc Pastor Tom
4. Mc Juliet
5. Mc Ronnie
Indirimbo ifite amashusho meza
1. Nzahora Nshima ya Gaby Kamanzi
2. Injiramo ya Eli Max ft All stars
3. Mpa amavuta ya James&Daniella
4. Super Power ya Power of the Cross
Abenshi bari kuri uru rutonde bariyandikishije, abandi batorwa n’abanyamakuru, aba producers, abahanzi bafite ibigwi mu muziki wo guhimbaza Imana n’abandi bakurikirana umuziki wa gospel.
Urutonde rwa nyuma rwemejwe n’Akanama Nkemurampaka kagizwe na Nkundimana Noël, Issa Noël Kalinijabo, Nzahoyankuye Peace Nicodem, Mupende Gideon Ndayishimiye, Mama Kenzo na Dj Spin.
Ibi byiciro byiyongeraho ibindi byihariye bizatorwa gusa n’akanama nkemurampaka. Birimo icy’umuhanzi uba hanze y’u Rwanda, Utunganya indirimbo z’amajwi, Utunganya indirimbo z’amashusho, Umunyamakuru w’umwaka, Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange n’Umwanditsi mwiza w’indirimbo.
Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere cyiswe "Groove Crossover Party’’ mu bizabanziriza itangwa ry’ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2019, kizabera muri New Life Bible Church ku Kicukiro ku wa 31 Ukuboza 2019 kuva saa Moya z’umugoroba.
Abazatsindira ibihembo bya Groove Awards bazatangazwa mu mugoroba w’akataraboneka uteganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020. Akanama nkemurampaka niko kazicara kagatoranya abahize abandi.


TANGA IGITEKEREZO