Korali Siloam na Hoziyana zanyuze abakunzi bazo mu gitaramo cyo gushima Imana(Amafoto)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote (ADEPR) Kumukenke muri Paruwase ya Gasave na Hoziyana y’i Nyarugenge, zahuriye mu giterane cyitabiriwe n’imbaga yanyuzwe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zayo.

Cyari igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Korali Siloam mu rwego rwo gushima Imana ibyo yabakoreye mu mwaka wose, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza, muri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Korali Hoziyana, imwe mu zifite amateka akomeye muri ADEPR yari yatumiwe ngo yifatanye na Siloam ni yo yageze ku ruhimbi bwa mbere aho mu bwitonzi bwinshi yibanze ku ndirimbo zaririmbwe hambere zibutsa bamwe amateka yo guhamagarwa kwabo.

Izishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo bakabyerekanisha amashyi menshi bazakiranye no guhaguruka bakaririmbana na Hoziana zirimo ‘Urakaza neza mu isi yacu’, ‘Twashyizweho ikimenyetso’, ‘Bintera kugushima’, ‘yewe wa si we’ n’izindi.

Siloam yaserutse ifitiwe amatsiko ku bw’indirimbo nshya z’amajwi zari zitegerejwe na benshi ndetse iba ari zo yibandaho mu miririmbire n’imicurangire yuje ubuhanga.

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR), Rev Karuranga Ephrem, yashimye ivugabutumwa rya Siloam na Hoziyana avuga ko ari igikorwa kiri mu nshingano n’umuhamagaro w’abamaze kwakira agakiza.

Yashimiye by’umwihariko Siloam yateguye iki gitaramo n’ibindi bikorwa abaririmbyi bakora birimo gufashanya hagati yabo, gufasha abakene no kubaka insengero.

Perezida wa Korali Siloam, Nkurunziza Jean Bosco, yatangaje ko ashimira Imana uburyo igitaramo cyateguwe kikabera ahantu hisanzuye, kikitabirwa na benshi kandi kikagenda neza n’uburyo yababashishije gushyira ahagaragara audio nshya.

Ati “Hari hashize imyaka igera kuri ibiri abakunzi bacu basaba indirimbo nshya rimwe na rimwe bakazifata mu buryo budakwiriye.Turashima Imana kuko tubashije kuzishyira ahagaragara.”

Nkurunziza yavuze ko izi ndirimbo zatangiye gukorerwa amashusho ashobora kujya ahagaragara mu mezi ane ari imbere.

Korali Siloam imaze igihe kitari gito ikora umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana,ikaba imaze kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu mu biterane n’ibitaramo iba yatumiwemo.

Korali Siloam ni yo yateguye iki gitaramo cyo gushima Imana; yanashyize ku mugaragaro album y'indirimbo z'amajwi
Abaririmbyi ba Korali Hoziyana bagiye kuririmba
Abayobozi mu nzego za ADEPR bari muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'imbaga y'abantu ku buryo icyumba cya Dove Hotel cyagenewe kwakira abantu benshi cyari cyuzuye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza