Korali Hoziana yahembuye abitabiriye igitaramo cyabuzemo New Melody (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Kamena 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge yakoze igitaramo cy’uburyohe cyahuruje imbaga y’abaturutse imihanda yose, benshi bataha banyuzwe no kumva indirimbo zakanyujijeho hambere; New Melody yari yatumiwe ntiyakigaragaramo.

Iki gitaramo cyabereye muri Dove Hotel kuri iki Cyumweru, ahari hateraniye ibihumbi by’abakirisitu batandukanye, abayobozi bakuru muri ADEPR n’abo mu nzego za Leta barimo Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard.

Hoziana imaze imyaka 40 ishinze imizi mu ivugabutumwa yongeye gushimangira umwihariko mu gushyikirana n’Imana binyuze mu kuyiramya mu ndirimbo zururutsa imitima iremerewe.

Ahagana saa cyenda n’iminota umunani nibwo abacuranzi bageze ku byuma batangira kuzamura umuziki uryoheye amatwi, bahita bakurikirwa n’abaririmbyi binjiranye igice cy’indirimbo ivuga ko “Urufatiro rw’Imana rugihagaze rwanditseho ko Uwiteka azi abe.” Iri jambo riri mu Gitabo 2 Timoteyo 2:19 niryo ryari intego y’igitaramo.

Hoziana yasubije ubusabe bw’abakunzi bayo bwo gutaramana na bo bisanzuye, yaririmbye indirimbo zirenga 20 ziganjemo izo mu myaka yo hambere kuva kuri “Tugumane Mwami” yatangiriyeho, “Ibimenyetso by’ibihe”, “Tuza wa nyanja we”, “Yerusalemu” yatewe mu majwi y’umwimerere na Pasiteri Rushema Ephraïm na Pasiteri Munyanshongore Edison bongeye kugaragaza impano yabo mu zabukuru bibutsa abakirisitu amakuru y’umurwa w’amahoro.

Abitabiriye iki gitaramo batakanzwe n’icyocyere cyari gihari, indirimbo yasozwaga, benshi bagahanika amajwi mu ndimi zo kuzuzwa nk’ikimenyetso cyo kunyurwa kuzuye n’ubutumwa bwinjiye mu matwi yabo.

Hoziana yasoje igitaramo cyayo iririmba izasabwe n’abakirisitu zirimo izakunzwe cyane kuva hambere nka “Imva ya Yesu irarangaye”, “Gitare”, “Uko yagiye” ndetse na “Satani yaratsinzwe” yasorejeho igifitiwe inyota yo gutambutsa ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo zandikanye ubuhanga.

Pasiteri Rushema Ephraïm (ibumoso) na Pasiteri Munyanshongore Edison, mu ndirimbo "Yerusalemu"

Umuramyi Pappy Clever yanyuze abitabiriye igitaramo

Pappy Clever uri mu banyempano bihariye mu muziki uhimbaza Imana ni we muhanzi watumiwe muri iki gitaramo, ndetse yaririmbye binyura imitima myinshi.

Uyu musore w’imyaka 26 yaririmbye indirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi zirimo “Uvuze Yego”, “Narakwiboneye” n’izindi.

Agana ku musozo, yaririmbye iyo mu gitabo “Amakuru y’Umurwa”, benshi barizihirwa, ndetse bamwe bagaragaza amarira y’ibishimo byo gucengerwa n’ubutumwa bari bamaze gusogongezwa. Iyi ndirimbo niyo yitiriye album igizwe na 12, mu mushinga mugari wo gusubiramo izo mu gitabo aheruka gutangiza.

Pappy Clever azwi mu ndirimbo zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego" n’izindi

New Melody ntiyagaragaye, hari abatashye bavugira mu matamatama

Mu gitaramo hari abavugiraga mu matamatama babazanya bati “Nonese nta yindi korali yakirwa?” Aha baganishaga kuri New Melody yatumiwe ariko itari yakiriwe mu bashyitsi.

Ubwo cyari gihumuje umwe mu bakirisitu utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye IGIHE ati “Naje nziko New Melody ihari. Hoziana yaririmbye turafashwa ariko twari dukeneye no kubona New Melody nkuko byari kuri gahunda.”

Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yatangarije IGIHE ko Hoziana ariyo yasubitse ubutumire bwayo.

Yagize ati “Twamenyeshejwe ko tutazitabira igitaramo hagati mu cyumweru (gishize). Hoziana yari yadutumiye ni yo yasubitse ubutumire bwayo ariko benshi mu bagize itsinda twari duhari.”

Abajijwe ku kuba New Melody igizwe n’abaririmbyi bava mu madini atandukanye n’imyemerere idahuye bikaba ariyo ntandaro yo gukurwa kuri gahunda yo kuririmba, yagize ati “Impamvu zishingiye ku kuba tudashingiye ku idini, nta gihamya tubifitiye kuko nta gisobanuro cyanditse twahawe. Hoziana niyo yagira igisubizo gihamye kuri ibyo.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Hoziana yicaye igasubira mu mashusho yakozwe na New Melody igasanga harimo abaririmbyi bafite imisatsi n’ibindi, ADEPR itemera bituma ifata icyemezo cyo kuyimenyesha ko itazaririmba.

Perezida wa Korali Hoziana, Ndungutse Fabien, yashimiye abitabiriye igitaramo cyabo anisegura ku batabonye New Melody, avuga ko atari icyemezo cyafashwe kuko iri tsinda rihuriza hamwe abo mu matorero atandukanye.

Yagize ati “Mwarakoze abitabye ubutumire bwa Korali Hoziana. Ibyiza tuzategura ntabwo tuzabibahisha. Bitewe n’imitegurire y’igiterane yagiye ihinduka ntabwo byakunze ko New Melody igaragaramo. Ku bakunzi bayo twababwira ngo bihangane ariko ibyo bari kubona muri yo byabonetse muri Hoziana kuko ubutumwa twese dufite bwubakiye ku Mana. Mu byo twari twateguye hari ibyo tutakoze bitewe n’imihindagurikire yagiye ibaho.”

Muri Kanama, Hoziana irategura gukora ibindi biterane byagutse ku bibuga bigari na za Stade aho izahuriza hamwe abakunzi bayo bakaramya Imana.

Korali Hoziana yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1978; kuri ubu ibarizwamo abarenga 120. Imaze gukora album 10 z’amajwi n’eshatu z’amashusho ndetse igaragara mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gushyigikirana hagati yabo, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Korali Hoziana yahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo yakoreye muri Dove Hotel ku Gisozi
Yaririmbye indirimbo ziganjemo izakanyujijeho mu myaka yo hambere
Iki gitaramo cyari gifite intego iri muri 2 Timoteyo 2:19 hagira hati “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe’, kandi ngo ‘Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.’’
Abagabo bahanikaga amajwi bashimangira ugukomera kw'Imana
Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephraïm (ibumoso) n'Umwungirije Rev. Karangwa John, bitabiriye iki gitaramo
Umushumba wa ADEPR mu Itorero ry’Akarere ka Gasabo, Rev. Ruyenzi Erneste
Korali Hoziana ibarizwa ku Mudugudu wa Nyarugenge ni imwe mu zo hambere muri ADEPR
Hoziana mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa "Ibimenyetso by'ibihe" yishimiwe na benshi
Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR, Umuhoza Aurélie
Korali Hoziana yahembuye abitabiriye igitaramo cyabuzemo New Melody
Pappy Clever n'itsinda rimufasha kuramya no guhimbaza Imana
Baririmba "Amakuru y'Umurwa" yashyize benshi mu mwuka
N'abayobozi bakuru muri ADEPR bafashijwe baha Imana icyubahiro n'abashumba barayitambira
Abaririmbyi barimo uwa Korali Agape yo muri ADEPR Nyarugenge (uzamuye ukuboko) basazwe n'ibyishimo, amarira aragwa
Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephraïm, yavuze ko “Abashumba nimutabibirwa umucyo muziba nk'abandi bose."
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n'umufasha we bitabiriye iki gitaramo
Bobo Bonfils usanzwe aririmba ku giti cye, abarizwa muri Korali Hoziana
Ababyeyi babonye umwanya wo gutambira Imana
Pasiteri Rushema Ephraïm ni umwe mu batangiranye na Korali Hoziana mu 1978
Bishop Sibomana Jean wambuwe inshingano z'ubupasiteri yari yicaye inyuma y'abayobozi bakuru ba ADEPR
Banyuzagamo bagahimbaza Imana, bayitambira mu mbyino gakondo
Bamwe mu bari bagize Orchestre Kimisagara Jazz binjiye muri Hoziana nyuma yo kubwirizwa ubutumwa bwiza. Nibo bafashije iyi korali kuririmbira bwa mbere ku murya wa gitari
Perezida wa Korali Hoziana, Ndungutse Fabien, yashimiye abitabiriye igitaramo, anisegura ku batabonye New Melody
Iki gitaramo cyahurije hamwe abakunzi ba Korali Hoziana baturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali

Pappy Clever aririmba indirimbo "Amakuru y’Umurwa" ya 81 mu z’Agakiza

Korali Hoziana iririmba "Yerusalemu" yahembuye benshi

New Melody yamenyeshejwe ko itakitabiriye igitaramo yari yatumiwemo na Korali Hoziana

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza