Korali Hoziana, Jehovah Jireh na Elayono zigiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Amakorali afite amateka akomeye mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda arimo Hoziana y’i Nyarugenge, Jehovah Jireh ya ULK, Elayono y’i Remera n’ayandi agiye guhurira mu giterane cy’ivugabutumwa ry’indirimbo giteganyijwe mu mpera z’icyumweru.

Iki giterane cy’iminsi ibiri cyateguwe na Paruwase ya Remera ari naho kizabera, kizafungurwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 gisoze ku wa 15 Ukwakira 2017; kizajya gitangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kwizera Emmanuel uri mu Itsinda ritegura igiterane yatangarije IGIHE ko kiri mu murongo wo gushima Imana ku bw’imirimo ikomeye ikomeje kubakorera n’iterambere rya buri munsi.

Yagize ati "Ni igitaramo cyo gushima Imana ku ntambwe yaduteje mu ivugabutumwa. Tuzazamurira Imana icyubahiro tuyishimira aho igejeje ikora ku nyubako y’urusengero rwa ADEPR Remera. Uru rusengero rwamaze gusakarwa ndetse n’imiryango yarakinzwe biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda."

Yakomeje avuga ko iki giterane gifite insanganyamatsiko iri mu gitabo cya Zaburi 143:5 hagira hati "Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w’intoki zawe. 6. Nkuramburira amaboko, Umutima wanjye ukugirira inyota, Nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa."

Iki giterane cyatumiwemo korali zitandukanye zirimo Hoziana ifite amateka ahambaye muri ADEPR kuko yabonye izuba mu 1978, Jehovah Jireh izwi mu ndirimbo zirimo ’Gumamo’, Amahoro na Elayono, Abahetsi n’izindi z’i Remera.

Abazacyitabira bazanagira umugisha wo kwigishwa n’abavugabutumwa bafite impano yo kubwiriza barimo Rev. Masumbuko; Pasiteri Uwambaje Emmanuel uyobora muri Paruwase ya Nyarugenge; Rev. Jean Jacques; Rev. N. Eliezel; Ev. Jean Paul Nzaramba na Pasiteri Claude.

Urusengero rugezweho ruri kubakwa na Paruwase ya Remera rwatangiye mu 2004, biteganyijwe ko ruzatahwa ku mugaragaro muri Kamena 2018.

Korali Hoziana ibarizwa ku Mudugudu wa Nyarugenge ni imwe mu zo hambere muri ADEPR
Korali Amahoro ibarizwa i Remera izitabira igitaramo cyo gushima Imana
Korali Jehovah Jireh na yo yatumiwe mu gitaramo
Korali Elayono ibarizwa muri Paruwase ya Remera imaze imyaka 21 mu ivugabutumwa ry'indirimbo
Igiterane cy'iminsi ibiri cyo gushima Imana cyatumiwemo korali zikomeye muri ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza