Korali Hoziana igiye guhurira na New Melody mu gitaramo

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 2 Kamena 2018 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Korali Hoziana ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge yatumiye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana New Melody mu gitaramo gifite intego yo gushimangira ko urufatiro rw’Imana rukiriho.

Iki gitaramo kizabera kuri Dove Hotel kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kamena 2018, kuva saa munani z’amanywa.

Korali Hoziana iri mu zikomeye yanditse amateka mu Rwanda no mu mahanga yateguye iki gitaramo nyuma y’igihe kirekire itagaragara mu bikorwa byagutse byo gutaramana n’abakunzi bayo b’ingeri zitandukanye mu buryo bwihariye.

Igitaramo yateguye cyavuye mu byifuzo Hoziana yahawe n’abakunzi bayo bayisabye umwanya uhagije wo gutaramana nayo mu ndirimbo zayo zanyuze imitima ya benshi kuva mu myaka yashize no kuvuga ugukomera kw’Imana. Gifite intego iri mu Gitabo 2 Timoteyo 2:19 hagira hati “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe’, kandi ngo ‘Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.’’

Umuyobozi wa Korali Hoziana, Ndungutse Fabien, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko bagiteguye babisabwe n’abakunzi ko bategura igitaramo bwite bazaririmbira indirimbo nyinshi.

Yagize ati “Iki gitaramo cyavuye mu byifuzo by’abakunzi bacu ndetse no mu rwego rwo gukora ivugabutumwa. Nicyo cyatumye dutegura iki gitaramo twahaye intego yo gushimangira ko urufatiro rw’Imana rukiriho. Hamwe n’Imana turizera abazacyitabira bazahabonera ibihe byiza bizanwa no kuramya no guhimbaza Imana.”

Kwinjira muri iki gitaramo cyanatumiwemo Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, ari nawe uzigisha ijambo ry’Imana bizaba ari ubuntu.

Korali Hoziana ni imwe mu zabayeho mbere mu Itorero rya ADEPR kuko yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1978; kuri ubu ibarizwamo n’abarenga 120 bari mu byiciro bitandukanye.

Mu myaka 40 iyi korali imaze yakoze ivugabutumwa mu bice byose by’igihugu ndetse na bimwe mu bihugu by’abaturanyi.

Korali Hoziana imaze gukora album 10 z’amajwi n’eshatu z’amashusho ndetse igaragara mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gushyigikirana hagati yabo, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Korali Hoziana ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge ifite indirimbo ziruhura imitima ya benshi
Korali Hoziana imaze kuba ubukombe mu murimo w’Imana
Iyi korali imaze imyaka 40 ikora ivugabutumwa mu bice byose by’igihugu no hanze yacyo
New Melody yamenyeshejwe ko itakitabiriye igitaramo yari yatumiwemo na Korali Hoziana
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, ni we uzigisha ijambo ry’Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza