Korali Goshen yahurije Shalom y’i Nyarugenge na Dominic Ashimwe mu gitaramo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2018 saa 09:56
Yasuwe :
1 0

Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa izahuriramo na Shalom yo muri Nyarugenge ndetse n’umuhanzi Dominic Ashimwe.

Iki gitaramo cyiswe “Imirimo y’Imana Live Concert” kizabera mu Mujyi wa Kigali muri Dove Hotel ku wa 10 Kamena 2018.

Ni ku nshuro ya mbere iyi korali imaze imyaka 20 yamamaza ubutumwa bwiza iteguye igitaramo cyayo bwite i Kigali aho yari isanzwe itaramira nk’umutumirwa.

Izifatanya na Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 32 mu ivugabutumwa, umuhanzi Dominic Ashimwe wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘‘Ari kumwe natwe’’, ‘‘Nemerewe kwinjira’’, ‘‘Uwiteka ashimwe’’, ‘‘Imana ntihinduka’’, ‘‘Azanyibuka’’ n’izindi ndetse n’itsinda ryo kuramya rya Lewis Worship Team. Muri iki gitaramo, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana.

Perezida wa korali Goshen, Kamanzi Danny, yatangarije IGIHE ko muri iki gitaramo bagiye gukora, bazanafatiramo amashusho y’indirimbo zabo ziri kuri album ya gatanu.

Yagize ati “Muri iki gitaramo tuzaba dutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20. Mu bindi bikorwa tuzaba dutangiza ndetse tunasanzwe dukora mu rwego rw’ivugabutumwa harimo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi mu bitaro, gusura abagororwa n’ibindi bikorwa bitandukanye by’urukundo.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ku bantu bose ndetse imiryango izaba ikinguye kuva saa Sita n’igice z’amanywa.

Korali Goshen yatangiye umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR mu 1995 ari abana bo mu ishuri ryo ku cyumweru kugeza mu 1998 aho bahawe ubuzima gatozi bemerwa muri ADEPR. Bahisemo kwitwa Goshen (Umusozi w’ubuhungiro) bahita batangira ibikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo n’ibindi bifitiye itorero n’igihugu akamaro.

Mu bikorwa Goshen yibanzeho harimo ivugabutumwa mu bigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye, mu magereza n’ibitaramo byagutse yakoreye imbere mu gihugu n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye. Korali Goshen imaze gusohora album eshanu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Korali Goshen yo muri ADEPR Musanze imaze imyaka 20 mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo
Ashimwe Dominic yatumiwe muri iki gitaramo
Korali Shalom imaze imyaka 33 ishinzwe ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana
Gikundiro Rehema ari mu baririmbyi b'inkingi za mwamba muri Korali Shalom. Anaririmba mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza rya Alarm Ministries

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza