Korali Elayono igiye guhurira na Bethlehem mu giterane cy’ivugabutumwa

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 15 Kanama 2019 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Remera igiye gukora urugendo rw’ivugabutumwa mu Karere ka Rubavu aho yatumiwe mu giterane izahuriramo na Korali Bethlehem.

Iki giterane giteganyijwe ku wa 17-18 Kanama 2019, kizabera kuri ADEPR Gisenyi kuva saa tatu z’igitondo.

Korali Elayono yatumiwe i Rubavu nyuma yuko ku wa 21 Nyakanga 2019, yataramiye muri Paruwasi ya Muyumbu, Umudugudu wa Murehe mu Karere ka Rwamagana mu gitaramo cyari cyahawe intego yo kubwiriza abatarakira Yesu.

Iki gitaramo ni nacyo cyatangije urugendo rw’ibizazenguruka igihugu. Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2019 Korali Elayono izerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba aho izakorera urugendo rw’ivugabutumwa.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri Korali Elayono, Kwizera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko intego nyamukuru y’icyo gitaramo ari ukubwira abantu ubutumwa bukiza bukanahindura imitima.

Yagize ati “Turerekeza i Rubavu kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu bukiza kandi buhindura. Turashimira itorero ryacu rikomeje kutuba hafi no kudushyigikira mu myiteguro yose irebana n’ivugabutumwa.’’

Yakomeje ati “Ikigenderewe cyane ni uko abantu bakizwa n’iyo ntego nyamukuru itujyanye i Rubavu.’’

Iki giterane cyateguwe n’Itorero ry’Akarere ka Rubavu, Paruwasi ya Gisenyi, Korali Elayono izagihuriramo n’andi makorali arimo Bethlehem [yatangiye umurimo w’Imana mu 1965], Impuhwe n’izindi.

Korali Elayono yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘‘Gusenga Kwawe’’, ‘‘Umusaraba’’ n’izindi.

Korali Elayono yatangiye mu 1996, ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.” Imaze gukora indirimbo zirenga 300.

Korali Elayono iri mu zifite igikundiro mu bayoboke ba ADEPR n'abandi matorero
Korali Elayono ifite abaririmbyi b'abahanga
Abacuranzi ba Korali Elayono ubwo bari mu giterane iheruka gukorera mu Karere ka Rwamagana
Korali Elayono yasoje imyiteguro y’urugendo ndetse yiragije Imana ngo izabayobore mu rugendo rw'ivugabutumwa rizakorerwa i Rubavu
Korali Elayono yo muri ADEPR Remera igiye guhurira na Bethlehem na Impuhwe z'i Rubavu mu giterane cy’ivugabutumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza