Korali Bethel igiye kumurika album mu giterane cy’ivugabutumwa gikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Korali Bethel imaze imyaka 23 ibonye izuba mu murimo w’ivugabutumwa yateguye igiterane izamurikiramo album ya kabiri ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku kuramya no guhimbaza Imana.

Igitaramo cyo kumurika album cya Korali Bethel yiswe ‘Niba Mwarasogongeye’ gitegerejwe ku Cyumweru, tariki 27 Gicurasi 2018, mu isozwa ry’igiterane cy’ivugabutumwa kizaba cyatangiye ku wa Gatandatu mu mujyo wo guhimbaza Imana no gukora amateraniro matagatifu.

‘Niba Mwarasogongeye’ ni album ya kabiri Korali Bethel yo mu Itorero ADEPR igiye kumurika, igizwe n’indirimbo 10. Iyi ikurikiye iyo mu 2012 yari yamuritse yitwa ‘Nzareba Imana’ yerekanye umusaruro w’ivugabutumwa abitangiye umurimo wayo bakoze kuva mu 1995.

Perezida wa Korali Bethel, Sibonshuti Martin, yabwiye IGIHE ko ubutumwa buyirimo bukubiye mu byiciro bibiri, yemeza ko imyiteguro y’igitaramo yamaze kunozwa biteguye kuririmbira abazitabira mu buryo bw’umwimerere.

Yagize ati “Icyiciro cya mbere kigizwe n’indirimbo zo kuramya, icya kabiri kirimo guhimbaza Imana. Dufite indirimbo zivuga amashimwe y’ibyo Imana yakoze, izindi zikaba ubutumwa bwiza n’izibuza abantu gukora ibyaha, zibereka inzira yo gucungurwa.”

Korali Bethel yashinzwe mu 1995 itangijwe n’abaririmbyi bakabakaba muri 15, ubu igeze ku bagera ku 100 ari na bo baboneka buri munsi bakiyongeraho n’ababarizwa mu tundi turere bakiyitera inkunga mu murimo w’Imana.

Iyi korali imaze imyaka 23 mu murimo wo kubwiriza ubutumwa buzana abantu ku Mana, muri ADEPR ibarizwa mu Mudugudu wa Bethel (Burunga), Paruwasi ya Kamembe ari naho igiterane bateguye kizabera.

Iki giterane kizatangira ku wa Gatandatu kuva saa cyenda kugeza saa moya, gikomeze ku Cyumweru nyuma y’amateraniro kuva saa sita kugeza saa munani ari nabwo hazamurikwa album ku mugaragaro. Cyatumiwemo Pasiteri Kayiranga Théophile wo muri ADEPR Nyarugenge uzabwiriza ndetse na Korali Itabaza yo muri ADEPR Gahogo izataramana n’abazacyitabira.

Korali Bethel inakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha aho bubakiye inzu ya miliyoni enye utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bateganya kurangiza uyu mwaka bamaze no kwishyurira abantu 50 ubwisungane mu kwivuza.

Korali Bethel igiye kumurika album mu giterane cy’ivugabutumwa gikomeye
Korali Itabaza yo muri ADEPR Gahogo yatumiwe muri iki giterane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza