Ishimwe rya Dominic wakoreye igitaramo cy’amateka mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ashimwe Dominic yagarutse mu Rwanda nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho yari amaze ibyumweru bibiri mu ivugabutumwa.

Ashimwe yakoze ibitaramo bitandukanye mu Bubiligi byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo Abanyarwanda bahatuye n’abahiga. Igikomeye cyiswe “Soirée de Louange” yari ategerejwemo yagikoreye i Bruxelles ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2018.

Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka yo hambere zirimo Nemerewe kwinjira, Ashimwe na Ari kumwe natwe, n’iza vuba nka Ndishimye na Wambereye imfura, zimaze kumenyerwa mu buzima bw’abakunda kuramya.

Ashimwe wafatanyije na Groupe de Louange yo mu Itorero rya CEP, yanifashishije indirimbo zo mu gitabo na zo zinyura imitima ya benshi bibutse ibihe byo hambere byo kuramya kudacagase.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo abakuze bazi ibihangano by’uyu muhanzi watangiye kumenyekana cyane ahagana mu 2009.

Uyu musore wagarutse mu Rwanda kuri nuyu wa Gatatu, yatangarije IGIHE ko mu bitaramo yatumiwemo yagiriyemo ibihe byiza byo kuramya.

Yagize ati ‘‘Byari byiza cyane. Ndashima Imana yabanye nanjye muri uru rugendo rw’ivugabutumwa ku Mugabane w’i Burayi. Byari bingoye kwakira ko hari aho nzabasha gukora ndi njyenyine abo tumenyeranye (abacuranzi n’abaririmbyi) tutari kumwe.’’

Yakomeje ati “Nabonye Imana inyigisha yuko idakirisha ingabo nyinshi ahubwo umutima wemeye kumvira gusa, uwo ni wo ikorana na wo ibidasanzwe, abantu bakavomaho bagahembuka.’’

Ashimwe w’imyaka 31 yaherukaga gukora igitaramo yise “The Victory Concert’’ i Kigali mu Ukuboza 2016.

Uyu muhanzi usengera mu Itorero rya ADEPR yasize ateguye urugendo rw’ibindi bitaramo ateganya kuzakorera kuri uyu mugabane biri mu mujyo wa “Evangelical Tour.”

Dominic Ashimwe yashimishije benshi mu bitaramo yakoreye mu Bubiligi
Ibihangano bye byarishimiwe cyane na we biramunezeza
Igitaramo cyari kiganjemo abakirisitu bakiriye agakiza mu myaka ya kera
Iteraniro ryafashijwe rifatanya na Ashimwe Dominic gutambira Imana
Itsinda ry'abacuranzi bamufashije
Ku nshuro ya mbere, Ashimwe Dominic yakoreye igitaramo ku mugabane w'u Burayi
Nyuma y'igitaramo, Ashimwe Dominic yafashe ifoto y'urwibutso n'Itsinda ryo kuramya no guhimba Imana ryamufashije
Yaririmbye indirimbo zo mu gitabo zongeye guhembura imitima ya benshi
Dominic Ashimwe yaherukaga gukora igitaramo gikomeye yise “The Victory” mu myaka ibiri ishize. Cyabereye muri New Life Bible Church ku Kicukiro ku wa 11 Ukuboza 2016
Dominic yashimye Imana yabanye na we mu rugendo rw'ibyumweru bibiri yamaze i Burayi
Abanyarwanda baba mu Bubiligi bitabiriye igitaramo ari benshi
Abitabiriye iki gitaramo bakigiriyemo ibihe byiza
Ashimwe Dominic ari mu bahanzi bakunzwe mu Itorero rya ADEPR
Dominic afite album ebyiri zirimo iyitwa “Ari kumwe natwe” yasohotse muri Werurwe 2010 na “Umubavu” yo mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza