Ingaragu z’imyaka 28 zateguriwe umwiherero wiswe ‘Mwana dore nyoko’

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 11 Ukwakira 2017 saa 07:10
Yasuwe :
1 0

Abasore n’inkumi bafite imyaka 28 kuzamura bateguriwe umwiherero ugamije gutuma bava mu bwihebe, mu kwibaza ibibazo ahubwo bakumva icyo Imana ibabwira mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

Ni igikorwa cyateguwe na Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda kugira ngo urwo rubyiruko rwigishwe gukomeza kugirana isano n’Imana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Hodari Joseph ushinzwe gutegura inyigisho ndetse n’imyiherero (Animation Spirtuel) muri Communauté de l’Emmanuel, yasobanuye ko abagejeje imyaka 28 bari mu bihe byo kwibaza ibintu byinshi ndetse bamwe batangiye gutekereza ibijyanye n’umuhamagaro wo gushyingirwa.

Ati “Twatumiye abafite imyaka 28 kuzamura kuko nibo dushaka guha ubutumwa. Tujya tugira n’indi myiherero nk’iyagenewe ingimbi n’abangavu, abasore nk’inkumi kuva ku myaka 18 kuzamura n’abandi.”

Yakomeje avuga ko abatumiwe kuri iyi nshuro hari byinshi bahuje ati “Abantu bafite imyaka 28 kuzamura usanga bibaza ibibazo byinshi, bamwe bakabona ko bakabaye barageze mu gihe cy’umuhamagaro wo gushinga urugo ariko batabona uwo barushingana. Hari ababa bafite ibibazo by’ubwihebe, urebye bafite byinshi bahuriyeho.”

Yavuze ko nubwo ikigenderewe ari ukubigisha gukomeza kugirira icyizere Imana ndetse bakayitega amatwi ngo ibayobore, bakure mu kwemera kwabo ariko ngo ni n’uburyo bwo kubahuza bagasabana bakava mu bwigunge.

Abajijwe ku nsanganyamatsiko yiswe ‘ Mwana Dore Nyoko’, Hodari yavuze Ko ijyanye n’ibizigirwa mu mwiherero ndetse iri mu murongo umwe n’urugendo rw’iyobokamana ruteganyijwe i Kibeho.

Ati “Kubaragiza umubyeyi Bikira Mariya ni ukugira ngo bave muri ubwo bwigunge, bave mu byo guteshuka ku kwemera ahubwo bakomeza inzira igana Imana.”

Uyu mwiherero w’umunsi umwe uzaba tariki ya 22 Ukwakira ku cyicaro cya Communauté de l’Emmanuel ku Kicukiro hafi ya UNILAK uzatangira saa tatu usozwe saa kumi.

Mu Rwanda abagize umuryango wa Communauté de l’Emmanuel barangwa no guhurira mu bikorwa by’ubugiraneza, gufashanya n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza