I Rubavu hateraniye abanyamasengesho bibanze ku gusabira Israel na Yerusalemu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukuboza 2017 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Abanyamasengesho bakabakaba ibihumbi bitatu, baturutse mu Matorero y’Abapentekote mu bihugu birindwi byo muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, bahuriye mu Karere ka Rubavu, aho bibanze ku gusabira Israel na Yerusalemu.

Ibihugu byitabiriye aya masengesho ni ibyibumbiye mu muryango witwa UKIAMKA (Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekosti ya Afrika ya Mashariki na Kati) ari byo Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, RDC, Sudani y’Amajyepfo n’u Rwanda.

Aya masengesho yatangiye kuri uyu wa 13, kuri ADEPR Gisenyi, akazarangira ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2017,ku nsanganyamatsiko igira iti "Nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa (Yohana 9:14).

Buri gihugu cyagiye cyohereza itsinda ry’abanyamasengesho baherekejwe n’abayobozi b’amatorero ya Pentecote.Mu Rwanda na ho hitabiriye abanyamasengesho, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, abashumba b’indembo zose n’abayoboye amatorero y’Uturere ndetse na bamwe mu bashumba ba paruwasi.

Usibye gusengera ibyifuzo bikomereye ibihugu byitabiriye n’umugabane wa Afuruka muri rusange, hanasengewe igihugu cya Israel n’Umujyi wa Yerusaremu ahabitse amateka menshi y’abizera nk’uko byatangajwe na Kwizera Emmanuel ushinzwe Itangazamakuru muri ADEPR.

Mu rwunge rw’amasengesho mu ndimi zitandukanye z’aho baturutse, amarira no gutakambira Imana kw’abayumbe b’Abanye- Congo n’Abanya-Tanzania, Israel na Yeursalemu byasengewe bizera ko Imana itabuze kumva gutaka no kuniha n’amarira baririye uyu murwa.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yatangaje ko guhera ku wa 6 Ukuboza 2017, igihugu cye cyemeje ko Yeruzalemu ari wo Murwa Mukuru wa Israel, icyemezo abakuru b’ibihugu bitandukanye bafashe uyu mwanzuro nk’intandaro y’umwiryane mu gace Israel iherereyemo.

Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Najib Razak yahamagariye Abayisilamu bo hirya no hino ku isi guhaguruka bakagaragaza bemye ko badashyigikiye na gato umwanzuro wa Amerika.

Abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May na Angela Merkel uyobora u Budage na bo bagaragaje ko badashyigikiye na gato umwanzuro wa Trump kuko uhabanye cyane na gahunda yo kugarura amahoro muri aka gace.

Aba banyamasengesho bamaze isaha irenga basengera Israel na Yerusalemu bazamuye ibendera ryayo berekeza amaboko i Yerusalemu basenga bagira bati "Mana y’Aburahamu turazi ko ibi byose biri kuba muri Israel biri mu masezerano yawe kandi Yerusalemu izongera kuba Umurwa Mukuru w’iki gihugu ariko turagusabye ngo urengere ubwoko bwawe bw’Abisirayeli; ubasubize umurwa wabo mu mahoro kandi utange amahoro asesuye muri aka gace, wigarurire abantu bawe ubagarukeho ubagirire neza kuko abizera bose aha hantu bahafatiraho amateka y’ubuzima bw’umwuka bubakiyeho.”

Umuryango wa UKIAMKA ugizwe n’ibihugu byabyajwe ubutumwa n’abamisiyoneri bo muri Suède harimo n’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR.

Abanyamasengesho basengaga bazamuye ibendera rya Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza