Gisubizo Ministries yahurije korali zikomeye i Kigali mu gitaramo “Worship Legacy”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Gisubizo Ministries iri mu matsinda amaze kwamamara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, igiye gukora igitaramo yise “Worship Legacy Concert” izahuriramo na korali zikomeye mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku Cyumweru, tariki ya 27 Gicurasi 2018, kuva saa munani z’amanywa.

Gisubizo Ministries yagitumiyemo Healing Worship Team, Alarm Ministries, True Promises na The Blessing Family mu gihe ijambo ry’Imana rizigishwa na Pasiteri Ruhimbya Aaron.

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Ishami rya Kigali, Muhemeri Justin, yatangarije IGIHE ko iki gitaramo kizanafatirwamo amajwi n’amashusho ya album ya gatatu izaba igizwe n’indirimbo 12.

Yagize ati “Abantu bamaze kuza mu bitaramo byacu, uyu ni umwaka wa gatatu dukora igitaramo muri uku kwezi kwa Gicurasi kuri aya matariki. Ni igitaramo ngarukamwaka twahaye izina rya ‘Worship Legacy’ (gusiga umurage wo kuramya Imana no guhimbaza). Mu bindi bitaramo bishize, twagiye duhimbaza Imana mu buryo bwiza abantu bagasabana nayo cyane bityo ndizera ko abazacyitabira bazanyurwa. Twizeye ko hazaba hari ibihe byiza bizazanwa n’umuziki w’umwimerere uzaba uhari dore ko tukiri no mu minsi abantu bakiri mu munyenga wa Pentecôte.”

Muhemeri Justin yavuze ko indirimbo bazafatira amashusho, bateganya ko nyuma y’amezi atatu ari bwo zizajya hanze, hakanatangazwa izina rya album zizasohokaho.

Gisubizo Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Amfitiye byinshi", "Mana uriho", "Ndaguhetse ku mugongo", "Narababariwe" n’izindi. Ni umuryango ukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu bihugu binyuranye ku Isi.

Iri tsinda rimaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki birimo ibya Groove Awards Rwanda aho mu 2016, ryegukanye bitatu birimo icya Korali y’Umwaka, Indirimbo nziza y’Umwaka n’iyo Kuramya y’Umwaka ndetse mu Karere ryatwaye Groove Awards Kenya 2017 ryegukanye mu ruhando rw’andi makorali yo muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba.

Kwinjira muri “Worship Legacy” ni amafaranga 2000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5000Frw mu y’icyubahiro.

Iki gitaramo bagiye kugikora nyuma y’ibikorwa by’urukundo bahuriyemo mu minsi ishize birimo icyo ku wa 31 Mata 2018 aho boroje ihene abaturage batishoboye bo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo.

Gisubizo Ministries iri mu matsinda amaze kwamamara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
Gisubizo Ministries basazwe n'ibyishimo nyuma yo kwegukana ibihembo bitatu muri Groove Awards Rwanda 2016
Alarm Ministries izaririmba mu gitaramo "Worship Legacy"
True Promises iri mu matsinda yatumiwe
Healing Worship Team yamamaye mu ndirimbo "Calvary" yatumiwe mu gitaramo
Gisubizo Ministries yahurije korali zikomeye i Kigali mu gitaramo “Worship Legacy”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza