Gahongayire yakusanyije amafaranga arenga miliyoni n’igice mu gitaramo cyo gufasha (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Aline Gahongayire yakoze igitaramo gikomeye yahuriyemo n’abandi bahanzi bakunzwe mu Mujyi wa Kigali, cyakusanyirijwemo amafaranga arenga miliyoni n’igice azakoreshwa mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Iki gitaramo cyabereye muri Eglise Vivante i Kabuga ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 27 Gicurasi 2018. Gahongayire yari yatumiye abandi bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamufashije barimo Kayitana Janvier wamamaye mu ndirimbo ‘‘Jehovah’’; Iyamuremye Serge wanyuze benshi mu ndirimbo ye nshya “Biramvura”, Billy Jakes wamamaye mu yitwa “Umunyamateka” n’abandi.

Gahongayire yabanjirijwe ku rubyiniro n’abandi bahanzi batandukanye barimo Babu, umusore ukiri muto waririmbye indirimbo y’Igiswahili, Eddie Mico, Billy Jakes, Camarade wanyuze benshi afashijwe n’umugore we ndetse n’Umuraperi ukomeye mu zihimbaza Imana MD. Aba bose banyuze abitabiriye igitaramo cya mbere cya “Ineza Tour” cyateguwe na Aline Gahongayire.

Uyu muhanzi yagiye ku rubyiniro ahagana saa moya n’iminota irengaho. Yabanje gusanga umubyeyi we aho yari yicaye, amwatuririho amagambo y’umugisha. Yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, indirimbo ze nyinshi yaziririmbye agaragaza akanyamuneza.

Gahongayire yaririmbye mu buryo bw’umwimerere, afatanya n’abandi kuramya mu ndirimbo zirimo ‘‘Because of who you are’’, ‘‘Umukiza wanjye ariho’’, ‘‘Hari impamvu pe’’, ‘‘Niyo yabikoze’’, ‘‘Warampishe’’, ‘‘Iyabivuze’’, ‘‘Warahabaye’’, ‘‘Nakumbuka’’ n’izindi.

Mu gice kigana ku musozo w’igitaramo cya Gahongayire, benshi bitanze bashyira mu Kigega cya ‘‘Ineza Initiative’’ yashinze ifasha abatishoboye mu mishinga yo kubateza imbere, kwishyurira ishuri abana, kwishyura ubwishingizi mu kwivuza ku batishoboye n’ibindi bikorwa binyuranye.

Itsinda rifasha Gahongayire muri ibi bitaramo bizashyigikira “Ineza Initiative” ryabwiye IGIHE ko mu gitaramo cya mbere hakusanyijwe inkunga ya 1,070,000 Frw n’andi angana na 750$ azafasha imishinga ya ‘Ineza Initiative’ mu gufasha.

Ibitaramo nk’ibi, Aline Gahongayire ateganya kubikorera mu duce dutandukanye mu gihugu turimo i Nyamata, Kayonza, Karongi, Musanze, Rubavu, Huye, Byumba na Rusizi. Aho hose azagenda ahumuriza abari mu bibazo binyuranye ari nako aremera abatishoboye.

Gahongayire ukikijwe na Camarade (iburyo) na Eddie Mico batambira Imana
Serge Iyamuremye yanyuze abitabiriye iki gitaramo
Billy Jakes uzwi mu ndirimbo "Umunyamateka" n'iyitwa ''God of All Nations'' yakoranye n'Umunyafurika y'Epfo, Zaza na Tonzi yaririmbye mu gitaramo "Ineza Tour"
Gahongayire yari afite akanyamuneza muri iki gitaramo
Gahongayire yaririmbye n'indirimbo zo kuri album ye nshya yise "New Woman"
Benshi bagiye mu mwuka bamufasha kubyinira Imana
Gahongayire yatangiriye i Kabuga ibitaramo bizavamo inkunga yo gufasha
Ibitaramo nk'ibi, Aline Gahongayire ateganya kubikorera mu duce dutandukanye mu gihugu turimo i Nyamata, Kayonza, Karongi, Musanze, Rubavu, Huye, Byumba na Rusizi
Iki gitaramo cyabereye muri Eglise Vivante ya Kabuga
Abacyitabiriye bafashe umwanya uhagije wo kuramya Imana
Muri iki gitaramo, abantu batandukanye batanze inkunga yo gufasha abatishoboye
Abitabiriye igitaramo banyuzwe bashima Imana
''Ineza Initiative'' ifasha abatishoboye irashaka kwagura ibikorwa binyuze mu gutegura ibitaramo byo gukusanya inkunga

Andi mafoto menshi y’igitaramo cya "Ineza Tour"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza