Gahongayire mu baramyi batumiwe mu giterane cy’urubyiruko

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Abahanzi barimo Aline Gahongayire ufite indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zikundwa na benshi ari mu batumiwe mu giterane kizatangirwamo ubutumwa buhugura urubyiruko kurushaho kwegera Imana no kutitinya.

Iki giterane cyiswe “Youth Convention” cyateguwe n’itorero Blessing Center Church rya Niboye muri Kicukiro, kizaba kuva kuwa 5 - 10 Ukuboza 2017. Ni igikorwa cyahawe intego ihuje n’ubutumwa bwo gushishikariza urubyiruko kutitinya mu kurushaho kwiyegurira Imana.

Umuyobozi w’itorero Blessing Centre Church mu Rwanda, Bishop Paul Mucumbitsi, yabwiye IGIHE ko urubyiruko n’abari mu biruhuko bazitabira ibi bikorwa bateguriwe ubutumwa bujyanye n’ubuvugwa mu gitabo cy’Abacamanza 6:12, bakazabwiriza bakomoza ku byo Imana yabwiye Gidiyoni imusaba kwigirira icyizere.

Yagize ati “Igishoro cya mbere ni ubwenge, igishoro cya mbere ni ugutinyuka, igishoro cya mbere ni imbaraga zubaka, turagira ngo urubyiruko rwacu ntirwitinye mu buryo bwose, mu buryo bwo gukorera Imana ntibavuge ngo ntibashoboye kuko Imana irabashoboza, mu buryo bwo kwihangira imirimo n’ubwo gukorera igihugu bumve ko bashoboye.”

Yongeyeho ati “Ni ukubwira abanyeshuri, urubyiruko ruri mu biruhuko ngo ntibisuzugure mu byo bakorera Imana cyane cyane n’intego y’igihugu cyacu ibwira abantu ngo bihangire imirimo, kwivanamo ibisubizo, kwiha agaciro no kudatinya. Ntibatinye nka Gidiyoni, ni abanyembaraga. Tugize urubyiruko rw’abanyembaraga, ihangira imirimo, bumva ko bashoboke, bakanasenga numva ko byagira akamaro mu kubaka igihugu.”

Iki giterane cyashyiriweho urubyiruko mu itorero Blessing Centre Church cyatumiwemo abaramyi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Uwineza Rachel, Moses Niyongabo ndetse n’umuvugabutumwa ukomeye muri Kenya, Bishop John Kagunga uzafatanya na Bishop Paul Mucumbitsi.

Kizajya gitangira guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro.

Itorero Blessing Centre Church ryateguye iki giterane ryatangiye ibikorwa mu Ukuboza 2016. Ryaherukaga gutegura n’ikindi cy’ububyutse cyabaye muri Kanama uyu mwaka, abantu bakabwirizwa ubutumwa bwo kwisobanukirwa ko ari abanyamugisha.

Gahongayire ari mu baramyi batumiwe muri Youth Convention ya Blessing Centre Church

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza