Dominic Ashimwe yatumiwe mu gitaramo gikomeye mu Bubiligi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi, Dominic Ashimwe, ari mu Bubiligi aho yatumiwe mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana azakorera mu Mujyi wa Bruxelles.

Ashimwe yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2018. Yari yitwaje gitari ye.

Ni ku nshuro ya mbere yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu ivugabutumwa azamaramo ibyumweru bibiri.

Uyu muhanzi usengera mu Itorero rya ADEPR, yamenyekanye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana mu myaka ya 2009.

Afite indirimbo ze zakanyujijeho zirimo ‘‘Ari kumwe natwe’’, ‘‘Nemerewe kwinjira’’, ‘‘Uwiteka ashimwe’’, ‘‘Imana ntihinduka’’, ‘‘Azanyibuka’’ na ‘‘Wambereye imfura’’ iri mu zo aheruka gusohora.

Mu rugendo rwe, igitaramo gikomeye Ashimwe ategerejwemo cyiswe Soirée de Louange, azagikorera muri Bruxelles ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2018. Azagihuriramo n’Itsinda ry’Abaramyi rya CEP Bruxelles.

Kizakurikira icy’umugoroba wo kuramya giteganyijwe ku wa 14 Nzeri 2018 kuva saa 18h00.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ashimwe Dominic, yavuze ko yerekeje i Burayi gutegura ivugabutumwa ryagutse ateganya kuhakorera.

Yagize ati “Nerekeje i Burayi muri gahunda y’ivugabutumwa. Nzaboneraho n’umwanya wo kuganira birambuye n’abantu bari kumfasha gutegura igikorwa cya ’Evangelical Tour’ nitegura kuzahakorera.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibitaramo bizabyare imbuto azashaka umwanya wo guhana ibitekerezo n’abo bazafatanya.

Yagize ati “Kwitegura neza bizatuma abakizwa bakakira Umwami Yesu biyongera kuko ari cyo gikuru kuruta ibindi. Ikindi ni uko n’abacitse intege bazongererwamo ibyiringiro, gukunda Imana no kurushaho kuyigirira icyizere.”

Kwinjira mu gitaramo ‘‘Soirée de Louange’’ ni ubuntu.

Ashimwe w’imyaka 31 afite ibihangano bimaze gucengera mu buzima bw’abemeramana mu Rwanda no mu mahanga. Yaherukaga gukora igitaramo yise “The Victory Concert’’ mu Mujyi wa Kigali mu mpera za 2016.

Uyu muhanzi amaze kumurika album ebyiri zirimo iyitwa “Ari kumwe natwe” yasohotse muri Werurwe 2010 na ‘‘Umubavu’’ yo mu 2013.

Dominic Ashimwe yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana kuva mu myaka ya 2009
Dominic Ashimwe yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri
Ashimwe Dominic yatumiwe mu gitaramo mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza