Dena Mwana na Maggie bishimiwe by’ikirenga mu gitaramo Fragrance of Worship (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Dena Mwana na Maggie Blanchard beretswe urukundo n’abitabiriye igitaramo cy’ububyutse cya Fragrance of Worship cy’umuramyi Bigirimana Fortran, cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku mugoroba wo ku wa 1 Nyakanga 2018.

Fragrance of Worship yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yahuje abakunzi b’indirimbo z’umusaraba b’i Kigali no mu bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bashaka guhembuka.

Iki gitaramo cyamaze amasaha ane cyaranzwe n’ibihe byo kunga ubumwe n’Imana mu kuramya kuzuye kuva ku itsinda ryaturutse muri RDC ryafatanyije n’abari bacagase muri CLA kugeza kuri Dena Mwana wagisoje saa tatu mu kadomo.

Abacyitabiriye bakiriye bwa mbere Serge Iyamuremye wishimiwe mu ndirimbo nka “Biramvura”, ‘‘Arampagije’’; akurikirwa na Gabby Kamanzi watangiye muri “Nzahora nshima”, akomereza ku ndirimbo zirimo “Arankunda” zizwi cyane zongeye kwinjiza abantu mu mwuka.

Umurundi Bigirimana Fortran yageze imbere y’abari muri CLA abasaba gufatanya kuramya Imana, ahita yanzika mu ndirimbo ze nshya nk’uburyo bwo kuzimenyekanisha nkuko yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Twakoresheje indirimbo zitamenyerewe ngo dukomeze kugaragaza ibintu bishya. Twishimiye uko igitaramo cyagenze ndetse n’Abanyarwanda bakomeje kwifatanya natwe mu bihe byo kuramya Imana.”

Yasoje kuririmba ahita yakira Maggie Blanchard wahereye ku ndirimbo “Qui est comme toi”, “Tu es mon Dieu” n’izindi zanyuze benshi.

Abitabiriye iki gitaramo bamwenyuye by’ikirenga ubwo Maggie yari ageze ku ndirimbo yitwa Liberé akanahamagara Dena Mwana bagafatanya guhanika ijwi bashima Imana.

Dena uzwi mu ndirimbo zirimo iz’injyana ya Lumba yafatiyeho n’indirimbo ze zikunzwe zirimo “Lift Your Name’’, “Nzambe Monene” n’izindi, asoreza kuri “Elombe” ifatwa nk’ibendera ry’umuziki we. Iyi ndirimbo yabyinwe cyane yatumye akuramo inkweto ndende yari yambaye atambira Imana yirekuye.

Dena Mwana (ibumoso) na Maggie Blanchard beretswe urukundo mu gitaramo baririmbyemo i Kigali

Aba bahanzi bahanikaga amajwi kuri buri ndirimbo, bafashwaga kuririmba n’abantu buri jambo, basozaga bahabwa amashyi y’urufaya agaragaza ubwiza bw’ubutumwa n’umuziki w’umwimerere bagabuye.

Dena Mwana yatangarije IGIHE ko yishimiye gufatanya n’Abanyarwanda kuramya Imana no gusangira umunezero.

Yagize ati “Ikintu kimwe ni uko abantu bizihiwe no kwigaragaza kw’Imana, bashakaga kuramya Imana, bari bafite ibyishimo kandi ni ingenzi cyane. Natunguwe no kuba bamfashije kuririmba indirimbo zanjye zirimo n’izo muri Lingala. Imana yigaragaje hano hantu.”

Ati “Iyo turi mu bwiza bw’Imana tugomba kwinjiramo neza tukabona ikora imirimo ndetse igakora ku mitima yacu. Ntabwo twabonye igihe gihagije ariko ndizera ko wenda bizakunda nko mu mwaka utaha. Ntabwo navuga ko mfite gahunda yo kugaruka ariko nzabyishimira gukorera igitaramo cyanjye mu Rwanda.”

Abitabiriye Fragrance of Worship banyuzwe

Umurundikazi Murekatete Erica yatangarije IGIHE ko yanyuzwe n’igitaramo cyamusubijemo imbaraga.

Yagize ati “Wari umunezero udasanzwe kuba muri iki gitaramo kuko cyarimo uguhembuka k’Ubumana kuzuye. Naryohewe cyane, ubu ntashye ndi mushya. Mvuye hano mfashe icyemezo cyo gusubira kuririmba nkuko byahoze.”

Umuhanzi Bizimana Patient yavuze ko iki gitaramo gitegurwa ku bufatanye bwa Moriah Entertainment Group kimaze kumenyerwa ko gihuza abaramyi bakomeye basigiwe gufasha abantu guhembuka.

Yagize ati “Iki gitaramo cyari gifite uburyohe bwihariye. Njye nanezerewe by’umwihariko. Twabyinnye, twahimbaje kuko hari abahanzi bakomeye nka Maggie Blanchard we muzi kuva kera; Dena nari ntaramubona ariko nishimye.”

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda, aba baramyi bategerejwe i Burundi ku wa 8 Kanama n’i Bruxelles mu Bubiligi muri Nzeri 2018.

Imbyino z'Abanye-Congo zigaruriye imitima y'abitabiriye Fragrance of Worship
Iri tsinda ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryanyuze benshi
Abakunda indirimbo zicurangwa cyane mu bihugu bivuga Igifaransa bafashijwe cyane
Iyamuremye Serge yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Arampagije"
Serge Iyamuremye ari mu bahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo bafashijwe n'indirimbo zaririmbwe
Gabby Kamanzi yaririmbye indirimbo ye nshya yitwa "Nzahora nshima"
Bacengewe n'umuziki w'umwimerere wacuranzwe n'amagambo meza yari awuherekeje
Bigirimana Fortran na Irimbere Christian bafatanyije kuririmba indirimbo ifite umudiho gakondo wo mu Burundi
Umuhanzi Colombus yaherekeje Bigirimana Fortran banafatanya kuririmba
Bigirimana Fortran yishimiye uko igitaramo Fragrance of Worship cyagenze ku nshuro yacyo ya kabiri kibereye mu Mujyi wa Kigali
Bigirimana yakoze igitaramo cye cya mbere kiri mu bikomeye ashimira Imana ku bw'Impamyabumenyi mu bya Bibiliya aheruka guhabwa mu Bufaransa
Bigirimana yifashishije indirimbo ze nshya mu kurushaho kuzimenyekanisha ku bakunzi b'iz'umusaraba
Dena Mwana yasigiye urwibutso rw'imbyino zigezweho mu ndirimbo "Elombe"
Dena Mwana yishimiye gutaramana n'Abanyarwanda ku nshuro ye ya gatatu
Maggie Blanchard yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu guhanika ijwi
Maggie waherukaga i Kigali mu mwaka ushize yongeye kwerekwa urukundo mu gitaramo cya Fragrance of Worship
Umuramyi Fortran Bigirimana yakiriye Umuyobozi w'Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, amusaba kuririmba, ahita yanzika n’iyitwa “Mana kiza bene wacu”
Apôtre Dr Paul Gitwaza yasobanuye impamvu umuntu ugihumeka akwiye kuramya Imana
Umurundi Bigirimana Fortran ni we utegura igitaramo cy'ububyutse cya Fragrance of Worship
Yapfukamye hasi ashima Imana

Reba hano Dena Mwana aririmba "Elombe"

Kanda hano urebe andi mafoto menshi:

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza