Bishop Harerimana yatumiye Danny Mutabazi na Gahongayire mu giterane “Singira ibyawe”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’Itorero rya Zeraphath Holy Church, Ishami rya Kigali, Bishop Harerimana Jean Bosco yateguye igiterane yise “Singira ibyawe” yatumiyemo abahanzi barimo Danny Mutabazi na Aline Gahongayire.

Bishop Harerimana azwi mu iyobokama ryo mu Rwanda nk’umwe mu bavugabutumwa bategura ibiterane biberamo ibitangaza no kubohoka kw’abazabyitabira.

Igiterane cy’iminsi ine yateguye kuri iyi nshuro kizabera i Remera muri Salle Polyvalente yitwa Uwoba iherereye hafi yo kwa Rwahama imbere ya MTN. Kizatangira ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ukuboza 2019 aho kizajya gitangira saa Cyenda kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Bishop Harerimana Jean Bosco akaba n’Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Zeraphath Holy Church yavuze ko iki giterane cyahawe intego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka.

Iki giterane cyiswe “Singira ibyawe” cyubakiye ku ijambo riri mu Gitabo 2 Abami 6-7.

Bishop Harerimana uri gukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu gukora kwayo.

Yagize ati “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakirisitu ibitangaza ndetse hakanaboneka abakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro.”

Yagaragaje igishobora gutuma umuntu asenga cyane agategereza isezerano ariko ntirisohore.

Yagize ati “Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk’ibyo yakoraga ndetse tunabirenze. Impamvu abantu badasubizwa byashoboka ko batizera, ntibakiranukire Imana ugasanga bitumye bahora basenga ariko badasubizwa.”

Mu giterane “Singira Ibyawe’’, abazacyitabira bazataramana n’abahanzi bakunzwe barimo Aline Gahongayire, Dany Mutabazi hamwe n’amakorali nk’Ijwi rya Yesu na Fire Team n’abandi.

Itorero rya Zeraphath Holy Church rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu, rimaze kumenyekana kubera ibitangaza biriberamo mu masengesho ahakorerwa.

Bishop Harerimana amaze kwamamara mu ivugabutumwa riherekejwe n'ibitangaza bitandukanye
Bishop Harerimana yatumiye Danny Mutabazi na Gahongayire n'abandi bahanzi mu giterane “Singira ibyawe”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza