Abanyabitangaza batumiwe mu giterane “Harvest Africa” kigiye kubera i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Igiterane ngarukamwaka “Harvest Africa” gihuza abakozi b’Imana basigiwe gukora ivugabutumwa, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya gatatu cyitezweho kuzagaragaza gukora kw’Imana binyuze mu mirimo n’ibitangaza.

Harvest Afurika ni iyerekwa ryavutse mu 2015 ryahawe Umukozi w’Imana Apostle Nkurunziza François, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Amatorero Bethel mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Ibikorwa bibanziriza iki giterane kizabera kuri Stade Amahoro byatangiye tariki ya 11 Nzeri ariko ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017, kizatangira ku mugaragaro saa cyenda z’amanywa naho ku Cyumweru gihere saa tatu z’amanywa.

Kuri iyi nshuro kizitabirwa n’ibihugu 16 harimo ibyo ku mugabane wa Afurika, Amerika n’u Burayi kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “ Kuzirikana ubumwe, ubudasa no guhuriza hamwe imbaraga binyuze mu mahame y’Ubwami bw’Imana.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’abakozi b’Imana bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye iki giterane cya Harvest Africa, Apostle Nkurunziza François, yagaragaje ko icyo Abanyarwanda bakwiriye kwitega muri iki giterane ari ugukira ibyaha n’indwara ku bw’ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Icyo twiteze nk’umusaruro w’iri vugabutumwa ni uko tugiye kubona Imana ikiza abantu. Agaciro k’umuntu ntabwo ari uyu mubiri tubona ahubwo n’ubugingo buhoraho. Igihe ijambo ry’Imana rizaba ririmo kuvugwa tuzabona Abanyarwanda bakizwa.”

Yakomeje avuga ko yizeye ko Imana izakiza abarwayi kuko muri iki giterane hanatumiwemo, Umunya-Canada, Dr Sam Owusu, yatangiye ubuhamya ko yasengeye umuntu, Imana ikamuzura.

Yagize ati “Uyu ni umuntu (Dr Sam Owusu) woroheje ariko Imana imukoresha ibikomeye, iyo uvuze ko Imana izura abapfuye uyu munsi abantu bashobora kumva ko ari ukubeshya ariko rwose ni ukuri.”

Umuyobozi Mukuru w'Amatorero Bethel mu Rwanda akaba ari nawe wagize iyerekwa rya Harvest Africa, Apostle Nkurunziza François, yavuze ko benshi bazabohokera muri iki giterane

Avuga ko nk’uko Bibiliya ibivuga iyo ijambo ry’Imana rivuzwe rikurikirwa n’uko ibitangaza bikoreka.

Ati “Mu by’ukuri tuzabona Imana yirukana abadayimoni, abarwayi tuzababona bakira ndetse n’abamaze gusezererwa na muganga ko nta kindi basigaje Imana izabakiza. Abanyarwada bakwiye gukoresha aya mahirwe kuko Imana ikiza indwara n’ibyaha.”

Ububyutse bwitezwe muri iki giterane bushimangirwa na Pasiteri Prof Kenan waturutse muri Tanzania wavuze ko uko Abanyafurika bazagenda bigishwa ariko bazabohoka mu nzego zose.

Yagize ati “Duhera kuri roho tukigisha ijambo ry’Imana ariko uko abantu bagenda bigishwa banasobanuka, bisobanukirwa no gutera imbere bakabigeraho.”

Intego ya Harvest Afurika ni iyo gusarura imitima no guhindura imyumvire y’Abanyafurika binyuze mu butumwa bwiza bwa Yesu. Igihe cyabaga ku nshuro ya mbere mu 2015 cyitabiriwe n’ibihugu bine, mu 2016 cyitabirwa n’ibihugu 12, ubu kikaba cyitabiriwe n’ibihugu 16.

Apostle Maboya Dustan wo muri Tanzania na we azwiho gukoreshwa ibitangaza
Apostle Gerald Naiker yaturutse muri Afurika y'Epfo
Abavugabutumwa mu kiganiro n'itangazamakuru ku mitegurire y'igiterane
Pastor Dr. Sam Owusu wasengeye umuntu akazuka muri Canada na we yatumiwe muri Harvest Africa
Pastor Prof. Kenan Nywage ukorera ivugabutumwa muri Tanzania
Iki giterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza