Kwamamaza

Abantu 1500 bakiriye agakiza mu giterane Pastor Ntambara yakoreye i Nyamata

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 07:51' na Joel Sengurebe


Pastor Emma Ntambara uyobora Itorero Urufatiro rwa Kristo, yakoreye igiterane cy’ibitangaza mu Mujyi wa Nyamata maze abantu babarirwa mu gihumbi na magana atanu bakira agakiza.

Igiterane cya Ntambara cyabereye mu Mujyi wa Nyamata ho mu Karere ka Bugesera kuva kuwa 28 kugeza kuwa 31 Nyakanga 2016. Ku musozo wacyo yasuye imiryango umuryango umunani y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya abaha ubufasha burimo ibiribwa n’imyambaro.

Muri iki giterane habereyemo ibitangaza bikomeye birimo kuba hari abantu benshi bakize indwara zikomeye ndetse abandi basaga igihumbi na magana atanu bakira agakiza banemera ko bazajya mu madini atandukanye akorera muri aka karere.

Kuwa 30 Nyakanga Pastor Emma Ntambara yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata mu gikorwa cy’umuganda ari naho hari umudugudu wubakiwe Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya. Yabasigiye ubufasha burimo ifu y’ubugari , amavuta yo guteka, amasabune, imyambaro n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye. Ibi byose bifite agaciro k’amafaranga abarirwa mu bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Rurangirwa Fred aho mu ijambo rye yavuze ko ashimira bikomeye Pastor Emma Ntambara kuba yaratekereje kuri aka karere akaza kuhakorera igiterane cyo kwigisha abaturage kureka ibyaha, kumvira ubuyobozi no kwitandukanye n’ikibi cyose.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo tuyobewe uruhare rw’amadini mu miyoborere myiza y’igihugu kuko burya abapasiteri badahari abantu ntitwanabashobora kuko abenshi banga gukora amahano kubera kubaha Imana batojwe n’abakozi b’Imana, ibi birumvikana ko gutegura igiterane nk’iki ni inyungu ikomeye tuba tugize kuko inyigisho bakuramo bazigenderaho igihe kinini.”

Pastor Emma Ntambara we yavuze ko yuzuye ishimwe ku Mana yabanye nawe muri iki giterane ikabohora abantu bayo, ibakiza indwara zitandukanye hakanaboneka umubare munini w’abakiriye agakiza ari nayo ntego nyamukuru ye.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved