Yafungiwe gutunga imbunda atarayibonesha amaso! Ubuzima bushaririye Padiri Ubald yanyuzemo n’umurage yasize

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Amateka mabi n’ubuzima bushaririye abari barahawe ubwoko bw’Abatutsi banyuzemo kuva mu myaka ya 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byasize ibikomere ku mutima no ku mubiri n’igihugu ubwacyo kirasenyuka gisigara ku busa.

Padiri Ubald Rugirangoga washyinguwe kuri uyu wa Kabiri, ni umwe mu Banyarwanda banyuze muri ubwo buzima bushaririye ariko aza kubirenga ababarira abamwiciye umuryango w’abantu 86 ndetse arihira amashuri abana babo.

Padiri Ubald ni mwene Kabera Jacques na Mukaruhamya Anesia, yavukanye n’abana batatu na we wa kane. Babiri baracyariho, umwe yazize Jenoside yakorewe Abatusti hamwe na nyina mu gihe hasigaye murumuna we na mushiki we.

Umuhango wo kumusezeraho wabaye mu byiciro bitatu harimo icyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyabereye i Kigali muri Paruwasi Regina Pacis ndetse n’icyo kumusezeraho bwa nyuma cyabereye kuri ‘Centre Ibanga ry’Amahoro’ ari naho yashyinguwe kuri uyu wa 2 Werurwe 2021.

Umuhango wo kumusezerano witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem wari uhagarariye leta ndetse n’Abepiskopi Gatolika batatu barimo Musenyeri Sinayobye Edouard uherutse kuragizwa Diyosezi ya Cyangugu ari nayo Ubald yakoreragamo umurimo.

Hari kandi Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent ndetse n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin [ni na we umaze igihe ari Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu mu gihe yari itegereje Umwepiskopi usimbura Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu myaka ibiri ishize].

Ubuhamya bwatanzwe kuri Ubald bwagarutse ku buzima bwamuranze kuva akiri umwana kugeza aho amaze kuba Umusaseridoti, hibandwa ku bikorwa by’isanamitima no gushishikariza abantu ubumwe n’ubwiyunge byamuranze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Rugirangoga Ubald yasigiye umurage ukomeye Abanyarwanda

Murumuna we, Rugwizangoga Revelien wavuze mu izina ry’umuryango wa Padiri Ubald akomokamo, yashimiye Abanyarwanda bose, abaje kwifatanya na bo mu kumusezeraho ndetse n’Umuryango mugari w’Abihayimana Ubald yabarizwagamo.

Yavuze ko kubura Ubald ari igihombo gikomeye ku muryango n’igihugu muri rusange ku buryo bitoroshye gusobanura icyo yari avuze ku muryango Nyarwanda.

Yagize ati “Ntibyoroshye kubona amagambo yo kuvuga nyuma yo gutakaza umuvandimwe, by’umwihariko umuvandimwe nka Padiri Ubald. Kuri njye, yari Mukuru wanjye, yari umubyeyi, yari inshuti nziza akaba n’umujyanama w’ikirenga kubera ubunararibonye yari afite.”

Yakomeje agira ati “Kandi nk’Umusaseridoti mwiza, nzi neza ko yabaye umubyeyi wa bose, inshuti ya bose, umujyanama wa bose. Umutima we wahoraga ufunguye kuri bose, imiryango y’urugo rwe yahoraga ifunguye kuri bose; abato n’abakuru, abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene.”

Padiri Ubald yavukiye mu muryango w’abakirisitu bubaha Imana kandi bayikunda ku buryo yakuze bamutoza kuvuga ishapure buri mugoroba. Ibi ariko byiyongeraga ku kuba nyina yarabarizwaga muri Rejiyo Mariya mu gihe se yari umuririmbyi muri Korali.

Papa wa Ubald yaje kwicwa mu 1963 azize amacakubiri yariho aho Abatutsi bicwaga, bagasenyerwa abandi bakameneshwa.

Rugwizangoga yavuze ko “Padiri Ubald rero yabyirukiye mu mibereho myiza y’icyo gihe kuko Se yari umwarimu mu mashuri gusa siko byakomeje kuko Se yaje kwicwa mu 1963, Ubald akiri umwana muto w’imyaka irindwi.”

Yakomeje agira ati “Ubwo Ubald yasigaranye na nyina nawe ukiri muto, muziko kera bashakaga bakiri bato. Kuva icyo gihe Ubald yatangiye inzira y’umuruho, ni umwana w’imfura ubwo ahindutse umugabo mu rugo aho yafashaga nyina kurera abo bavukana. Agafatanya ishuri n’imirimo yo mu rugo kenshi ivunanye ariko ariwe, ari nyina nta yandi mahitamo bari bafite.”

Rugwizangoga yavuze ko Ubald kuva icyo gihe ariwe wahindutse nk’umugabo mu rugo, akaba umujyanama wa nyina ndetse uko yakuraga akagenda arushaho kubyitwaramo neza.

Ku rundi ruhande ariko nubwo Padiri Ubald yakuriye mu muruho, urwango rushingiye ku macakubiri, itotezwa n’ibindi bibazo, ibyo byose yarabyihanganiye arabirenga, akurana umutima mwiza, wuzuye urukundo, urugwiro, ubusabane n’impuhwe nyinshi kandi kuri bose.

Murumuna we avuga ko ibyo byose ari imico yatojwe na nyina n’Imana yamuhanze kuko ni yo yari izi icyo yamuteguragamo.

Murumuna wa Padiri Ubald, Rugwizangoga Revelien, yavuze ko umuvandimwe we yakuranye umutima mwiza

-  Yashinjwe gutunga imbunda!

Mu 1973, ni bwo Ubald yari mu mashuri yisumbuye aho yigaga mu Iseminari yo ku Nyundo gusa yaje kuvayo ahunze abanyeshuri biganaga bari bamaze kwishakamo igico cyo kwica bagenzi babo bishingiye ku macakubiri.

Imodoka yacikishije Ubald na bagenzi be yamugejeje ku Kibuye [I Karongi], ibavanye i Gisenyi ku Nyundo, ubundi bakomeza n’amaguru bakora urugendo rw’iminsi itatu batarya, batanywa, bataryama. Icyo gihe Ubald yari afite imyaka 15.

Murumuna we ati “Ageze mu rugo, icyo gihe nyina yishimiye kumwakira ariko ibihe ntabwo byari byoroshye kuko yasanze barahunze inzu zabo barara mu bihuru, barahunze ibitero by’abaturanyi babo bashakaga kubica.”

Padiri Ubald na nyina na barumuna we na mushiki we bahungiye i Burundi, ni ho yashoboye gukomereza amashuri mu Iseminari ya Ngozi ari naho yarangirije amashuri mu 1978.

Yaje kugaruka mu Rwanda ashaka gukomereza amashuri mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda ubwo yashakaga kuba Padiri.

Murumuna we ati “Icyo gihe yarambwiye ati, Papa yishwe kubera urwango, twahunze kubera urwango, nsubiye mu Rwanda kwigisha urukundo kuko ineza itsinda inabi.”

Mu 1984, ubwo yari amaze kuba Umusaseridoti yabaye Padiri muri Paruwasi ya Nyamasheke kugeza mu 1994. Yitangiye iyo paruwasi atizigama n’umutima mwiza, ubushake n’imbaraga.

Mu 1992, igihe hirya no hino mu Rwanda, hatangiraga igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi nanone urwango rwageze kuri Padiri Ubald inzu yari yarubakiye nyina iratwikwa, bukeye ajya gutabara ahageze aravuga ati ‘Abakoze ibi ndabababariye’.

Murumuna we ati “Nyuma yaho, Padiri Ubald yaje gufungwa bamubeshyeye ko yatunze imbunda kandi mu buzima bwe ntabwo yigeze yiga kurasa.”

Uko Padiri Ubald yaje kuba rusumbanzika!

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahigwaga bagera ku bihumbi 45 i Nyamasheke bamuhungiyeho kuva tariki 8 Mata kugeza 13 Mata 1994 yari kumwe nabo, amarana nabo iyo minsi yose bahanganye n’Interahamwe zifite intwaro bo bafite amabuye n’amatafari gusa.

Padiri Ubald yaje guhungishirizwa i Cyangugu icyo gihe abo bari baje kumuhungiraho basigarana agahinda bazi ko bagiye kwicwa cyane ko uwarimo abafasha mu rugamba rwo guhangana n’abo bantu yari agiye.

Rugwizangoga bavukana yakomeje ati “Padiri Ubald yababajwe cyane n’ukuntu yitangiye Paruwasi ya Nyamasheke atizigama akabigisha ineza n’urukundo bikarangira mu 1994, abakirisitu bishe abakirisitu bagenzi babo. Avuye muri ubu buzima bikimushegesha cyane cyane ko abasabye imbabazi bakiri mbarwa.”

Muri Gicurasi 1994, Padiri Ubald yabashije guhungira mu Bufaransa anyuze muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ageze mu Bufaransa yakiriwe n’inshuti ze zimuha buri kimwe cyose ariko ntiyanyuzwe yagarutse mu Rwanda kwigisha urukundo n’amahoro.

Rugwizangoga yavuze ko mu 1995, aribwo Ubald yamuhamagaye akamubwira ko agiye kugaruka ariko ngo ageze mu Rwanda kubera ihungabana rikomeye yari agifite byatumye adahita asubira i Cyangugu ahubwo aba muri Paruwasi St André.

Padiri Ubald yaje kugirwa Padiri Mukuru wa Paruwasi Mushaka ari nabwo yatangiye kumenyekana mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira indwara zitandukanye akaba ari naho yatangirije urugendo rw’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ahagana mu 2000, Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa bya Gacaca ya Gikristu yiswe Sinodi, akajya asaba abantu kuvugisha ukuri ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari abayirokotse n’ababirebaga bose bakavugisha ukuri kw’ibyabaye.

Muri iyi paruwasi ya Mushaka kandi ni ho Padiri Ubald yahise atangirira ibikorwa byo gushishikariza abantu gusaba imbabazi ari uwakoze Jenoside agasaba imbabazi uwo yayikoreye kandi bakiyunga.

Muri iyi paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n’abiciwe bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda 10.

Murumuna we ati “Padiri Ubald yarabahuje mu rugendo rw’isanamitima, gusaba imbabazi no gutanga imbabazi biganisha ku kuruhuka byatanze umusaruro kandi ingero ni nyinshi. I Mushaka umusore w’umusirikare yababariye umugabo wishe se kugeza n’aho ashakanye n’umukobwa we, Padiri Ubald arabashyingira ndetse anabyara umwana muri batisimu.”

Yakomeje agira ati “Padiri Ubald ibyo yigishaga yarabyemeraga, nawe ubwe yababariye uwamarije umuryango we wari ugizwe n’abantu 86 barimo nyina umubyara. Imbabazi yamugiriye zaherekejwe n’ibikorwa by’impuhwe birimo kurihira amashuri abana b’uwo mugabo ndetse umwana umwe w’umukobwa ubu ni dogiteri.”

Mu 2015, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yahaye Padiri Ubald Umudali w’Umurinzi w’Igihango nk’uwimakaje ibi bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

Rugwizangoga ati “Icyakora agiye akibona ko ibyo yari amaze gukora bikiri nk’agatonyanga mu nyanja.”

Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Yagizwe umupadiri mu 1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko.

Indi nkuru wasoma: Uko umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Padiri Rugirangoga Ubald wagenze (Amafoto na Video)

Padiri Ubald yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Werurwe 2021 ku Ibanga ry'Amahoro mu Karere ka Rusizi
Uhereye ibumoso: Musenyeri Harorimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri; Musenyeri Hakizimana Célestin wa Diyosezi ya Gikongoro na Musenyeri Sinayobye Edouard uherutse kuragizwa Diyosezi ya Cyangugu
Kuri Centre Ibanga ry'Amahoro hubatswe Chapelle, iri mu bikorwa byagutse Padiri Ubald yari amaze kuhuzuza

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Mbabazi Jean de Dieu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .