Uwabonekewe i Kibeho yamaganye uko Abanyamerika bagiye kuhubaka Kiliziya abigereranya n’ubuhakanyi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 01:45
Yasuwe :
1 2

Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho, ari nawe wenyine uba mu Rwanda, yamaganye uburyo Abanyamerika bagiye kubaka Kiliziya yasabwe n’umubyeyi muri ayo mabonekerwa, avuga ko bunyuranyije n’ubutumwa bahawe.

Kuwa 28 Ugushyingo 1981, nibwo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho habereye ibintu bidasanzwe, mu masaha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro.

Mu butumwa bunyuranye yabahaye, yasabye ko yakubakirwa Kiliziya yitwa ‘Iyegeranya ry’abatatanye’, ari nayo izubakwa i Kibeho n’Abanyamerika mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mukamazimpaka, yamaganye uburyo bivugwa ko abo Banyamerika bazubaka iyo Kiliziya kuko butagendera ku butumwa bw’amabonekerwa. Yavuze ko barimo gukora ibintu byabo ubona byitaye ku iterambere gusa ariko binyuranyije n’ibyo Bikira Mariya yasabye.

Yagize ati “Ubutumwa buteganya kubaka ariko hadashenywe ibyubatswe, naho bo ni ugukuraho byose amateka yose bakayasibanganya. Ubona ntacyo bitayeho ku mateka, mbese twabifata nk’ubuhakanyi.”

Mukamazimpaka akomeza avuga ko mu mugambi w’abo Banyamerika bashaka kubanza gusenya amateka agendana n’amabonekerwa arimo ahaberaga amabonekerwa, inzu abanyeshuri bararagamo n’indi chapele y’ububabare yubatswe isabwe na Bikira Mariya, bakubaka ibishyashya.

Ati “Ibyo byose bo bumva basenya bakubaka ibishyashya byabo, njye numva binyuranye n’ubutumwa bw’umubyeyi. Barabivuga ariko ntabwo mbishyigikiye ndizera ko na Kiliziya izabafasha gusobanukirwa.”

Bivugwa ko iyo Kiliziya nini izaba igizwe n’ibice bitatu, harimo icya mbere kizitwa mu igororwa ry’ibyagoramye’, icya kabiri mu iyegeranya ry’abatatanye, icya gatatu mu isenderezwa ry’ibyishimo. Gusa Mukamazimpaka arabihakana akavuga ko itagizwe n’ibyo bice, ahubwo ababikoze bakurikije ibyo basomye bakabyisobanurira uko babyumva.

Mukamazimpaka yamaze gusaba Kiliziya Gatolika ko babyitondera kandi bakabikurikiranira hafi kuko ‘iyo umuntu abirebye abona abo bantu bashaka kubikora bafite gahunda zabo kandi mbi’. Avuga ko bakubaka ariko mu buryo budasibanganya amateka, ntibunahubanganye ukwemera kw’abakirisitu.

Perezida w’inama y’Abepiskopi mu Rwanda, akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yabwiye IGIHE ko iby’iyi Kiliziya bitaragera ku rwego rw’inama y’Abepiskopi ngo babiganireho.

Yagize ati “Musenyeri wa Gikongoro ni we ubikora kuko biri iwe kandi ntibiragera ahantu twari twabiganiraho nk’Abasenyeri.”

Twagerageje kuvugana na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, ari yo irimo ubutaka butagatifu bwa Kibeho, telefoni ye ngendanwa ntiyakunda. Gusa Mukamazimpaka yavuze ko yamusabye gufasha bariya Banyamerika kubyitondamo, hakaba hanashakwa ikindi kibanza mu butaka butagatifu cyubakwamo iyi Kiliziya kandi bakubahiriza ubutumwa bw’umubyeyi.

Icyo wamenya kuri Mukamazimpaka

Nathalie Mukamazimpaka ubwo yabonekerwaga na Bikira Mariya, yaramuhamagaye agira ati “Nataliya mwana wanjye!” ati “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye.”

“Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima.”

Ayo magambo Nathalie yayafashe nk’ubutumwa bukomeye ahawe, nubwo yari umwana ukunda gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya, noneho arushaho.

Mukamazimpaka, Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Mariya Claire Mukangango, wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi yarashatse umugabo, batangiye kubonekerwa kuwa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza