Urubyiruko rw’abakristo rwasabwe umusanzu mu guhashya ibiyobyabwenge byugarije benshi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwa gikristo rwasabwe kuba urumuri kuri bagenzi babo, by’umwihariko abagikoresha ibiyobyabwenge bikomeje gusubiza iterambere ry’ibihugu.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko rwa gikristo rwibumbiye mu muryango wa Boy’s and Girl’s Brigade iri kubera mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017, Minisiteri y’urubyiruko mu Rwanda yatangaje ko urubyiruko ibihumbi 16 rukoresha ibiyobyabwenge.

Iyo nama yatangijwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho abayitabiriye baturutse mu bihugu umunani byo mu karere hamwe n’igihugu cya Denmark , bose hamwe bakaba basaga 450.

Bakoze urugendo rw’amaguru ruva kuri Stade Amahoro berekeza i Kibagabaga kuri Diyosezi ya Angilikani Gasabo

Afungura iyi nama , Umuyobozi w’itorero Angilikani ry’u Rwanda Dr.Laurent Mbanda yavuze ko intego nyamukuru ari ukubaka ivugabutumwa mu rubyiruko kugira ngo bakunde ijambo ry’Imana banarikomereho ,kurwigisha indangagaciro za gikrisito no kurutoza iterambere.

Dr.Laurent Mbanda yavuze ko by’umwihariko bazagaruka ku kurwanya ibiyobyabwenge nka kimwe mu byorezo byibasiye urubyiruko hirya no hino ku isi.

Yavuze kugira urubyiruko ruzima atari inyungu ku gihugu gusa ahubwo ari n’amahirwe ku itorero kugira abantu bafite uburere, bubaha , imyitwaririre mizima n’indangagaciro za gikristo.

Alice Usabamariya ,umwe mu bitabiriye iyi nama yagize ati “twishimiye guhura nk’urubyuruko dufite imico itandukanye, ibi bizadufasha guhuriza hamwe imbaraga kandi duhane ubumenyi buzadufasha kubaka ejo heza hazaza tukazavamo abagabo n’abagore bahesha igihugu ishema n’itorero”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo w’ungirije ushinzwe ubukungu Mberabagabo Raymond, yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo wo gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri kwangiza urubyiruko yaba mu mijyi no mu cyaro.

Yavuze ko nk’urubyiruko rwa gikristo, rukwiriye kubera urumuri bagenzi babo bakava mu bikorwa bibi birimo ngukoresha ibiyobyabwenge.

Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu Rwanda, Congo, Zambia, Kenya , Sudani y’Amagepfo, Uganda ,Denmark n’u Burundi.

Umuryango wa Boy’s and Girl’s Brigade watangiye mu mwaka 1883 ukorera mu matorero atandukanya ku isi.

Bakoze urugendo rw’amaguru ruva kuri Stade Amahoro berekeza i Kibagabaga kuri Diyosezi ya Angilikani Gasabo
Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko by’umwihariko muri iyi nama bazagaruka ku kurwanya ibiyobyabwenge nka kimwe mu byorezo byibasiye urubyiruko hirya no hino ku isi.
Iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko rusaga 450
Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu Rwanda, Congo, Zambia, Kenya , Sudani y’Amajyepfo, Uganda ,Denmark n’u Burundi.
Abitabiriye bose basabwe ubufasha mu guhashya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bifashishije indangagaciro za gikristo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza