Umuririmbyi Kizito Mihigo n’Intumwa Paul Gitwaza basobanyije imyumvire ya Bibiliya

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 27 Kanama 2012 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2012, kigahuza amatorero atandukanye ya Gikirisitu kuri Stade amahoro i Remera, umuhanzi wo muri Kiliziya Gatolika Kizito Mihigo, n’umuvugabutumwa wo mu itorero rya Zion Temple Paul Gitwaza, bagaragaje kuvuguruzanya ku byerekeye Bibiliya.

Abagiye bitabira ibitaramo bya Kizito Mihigo, bamenyereye ko mbere yo kuririmba indirimbo ze abanza agafata umwanya wo kuzisobanura, akavuga impamvu yazihimbye. Ibi ni nabyo uyu muhanzi yakoze ubwo yajyaga kuririmba indirimbo Arc en ciel (Umukororombya).

Mu gusobanura iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yagize ati “Mu isezerano rya kera, mbere ya Yezu, Bibiliya igaragaza ko rimwe na rimwe Imana yagiraga uburakari bukabije ndetse ikica n’abantu bayo. Urugero ni nko guteza umwuzure ukica abantu batagira ingano nk’uko tubisanga mu gitabo cy’intangiriro umutwe wa gatandatu”.

Yakomeje agira ati “Urundi rugero ni mu gitabo cy’Iyimukamisiri, aho Imana yafashe icyemezo cyo kwica imfura z’Abanyamisiri igihe bari banze kurekura Abayisirayeri, ndetse ikaroha mu mazi y’inyanja itukura abasirikare b’Abanyamisiri bari bakurikiye Abayisirayeri” .

Kizito Mihigo yatanze ingero nyinshi zo mu Isezerano rya Kera, (igihe cya mbere ya Yezu) aho Imana yarakaraga ikica abantu. Yakomeje avuga ko nyuma y’umwuzure Imana yateje abantu bakarimbuka hakarokoka Nowa n’umuryango we, n’ibikoko bikeya, Imana yohereje umukororombya nk’ikimenyetso cy’uko igiye kuzajya ibabarira abantu.

Kizito Mihigo yabivuze muri aya magambo “Imana yagaragaje ubushake bwo kuba Imana Nyirimbabazi mbere yo kuba Imana Nyiruburakari. Ubwo bushake kandi bwarushijeho kugaragara muri Yezu, kuko mu buzima bwe no mu nyigisho ze, ariho hagaragariye imbabazi z’Imana ku buryo buhebuje. Bityo rero, Yezu ni We mukororombya uhebuje, ni nawe ngiye kuririmba kugira ngo asure u Rwanda, maze aruhe Imbabazi n’Amahoro.”

Nyuma yo kuririmba indirimbo Arc en ciel, umuvugabutumwa Gitwaza Paul wari uyoboye gahunda z’igitaramo yafashe ijambo aravuga ati “Nagira ngo mbanze nkosore Kizito Mihigo aho avuze ngo Imana yishe abantu. Ntabwo Imana ijya yica abantu bayo, ahubwo ni Satani ubica. Iyo ubwicanyi buje, Satani niwe wica ntabwo ari Imana.”

Gitwaza yakomeje agira ati “Kizito Mihigo ntimumurenganye, we ntabwo yize theologie (Ibijyanye n’Iyobokamana) nkatwe, ntabwo ari umupasitori, nta n’ubwo ari padiri, ni umwana w’umuririmbyi w’umukirisitu gusa. Ntimubimurenganyirize rero, ahubwo nimuhe amashyi Imana kubera Kizito”.

Kizito Mihigo nawe yaje kugaruka mbere yo kuririmba indirimbo ye Inuma, arongera asubira mu gisobanuro cya Arc en Ciel maze abwira Gitwaza ati “Muvandimwe Gitwaza numvise utasobanukiwe n’ibyo navuze, sinavuze ko Imana ari ingome, ahubwo navuze ko isura yayo y’amahoro n’urukundo yarushijeho kugaragara kuva aho Yezu aziye.”

Uyu muhanzi yongeyeho ati “Mu gikorwa nk’iki gihuje abantu baturuka mu myemerere itandukanye, ntabwo hakwiye kubaho umuntu usa nk’aho ari umwarimu ukosora abandi, kuko byaba ari nko kutujyana twese mu rusengero rwe.”

Mu yandi magambo umuhanzi Kizito Mihigo yavuze, yagize ati “Jyewe ndi umuhanzi wo muri Kiliziya Gatulika, ariko naje kwifatanya namwe kuko nkunda indangagaciro y’ubumwe.”

Nyuma y’uku kuvuguruzanya abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo bakomeje kubivugaho ku buryo bunyuranye, bamwe bati ”Gitwaza yarengereye”, abandi bati “Kizito Mihigo ntiyari akwiye kuvuguruza Apotre”.

Kizito Mihigo yadutangarije ko yabonye n’ubutumwa bwanditse SMS bumubwira ko yitwaye nabi kuko yatinyutse gusubiza Apotre Gitwaza.

Munyemana Eric uyobora P.E.A.C.E Plan yaje gusaba imbabazi Kizito Mihigo, avuga ko yoherejwe na Apotre Gitwaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza