00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr uzaba kuwa Kane

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eid al-Fitr,) uteganyijwe kuwa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021.

Mu itangazo RMC yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko “Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange kuzagira umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yabwiye IGIHE ko kubaha Imana n’urukundo bikwiriye kuba ikirango cy’abayisilamu no mu bihe bisanzwe.

Ati “Igisibo tuvuyemo ni nk’ingando abantu barimo baba bakwiye gukuramo amasomo yo kwiyegereza Imana. Kuyubaha n’urukundo bazabikomeze no mu bihe bindi mu myaka iri imbere.”

Mufti Hitimana Salim yakomeje asaba Abayisilamu kuzaza kwifatanya nabo ku munsi mukuru wa (Eid al-Fitr,) nyuma y’isengesho rizarangira saa yine z’igitondo.

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y’idini ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Eid al-Fitr, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakajya kwishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko mu rwego rwo kwifatanya n’Abayisilamu mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, kuwa Kane tariki 13 Gicurasi 2021 ari umunsi w’ikiruhuko.

Umunsi mukuru wa Eid al-Fitr uzaba kuwa Kane tariki 13 Gicurasi 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .