00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Christian Irimbere yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 Kamena 2021 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi uri mu bafite impano yihariye mu bakora umuziki uhimbaza Imana, Irimbere Jean Christian, yateye ivi asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore bazabana akaramata.

Nk’uko abemera Bibiliya babisoma mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 hagira hati “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe”, Irimbere Jean Christian na we yatangiye urugendo ruganisha ku gutera umugongo ubugaragu asaba Semutakirwa Cheline kumubera umufasha.

Irimbere yateye ivi hasi, asaba umukunzi we kumubera umugore w’inzozi ze, undi na we ntiyazuyaza ahita avuga “Yego”.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru muri imwe muri hoteli zikomeye zo mu Mujyi wa Kigali.

Irimbere yavuze ko yakundiye umukunzi we kuba ari umukobwa w’umutima mwiza kandi wubaha Imana.

Yagize ati “Iyo ukunze umuntu akenshi ureba ubwiza bw’inyuma bugaragarira buri wese ariko igituma umutindaho ni umuntu w’imbere. Njyewe nakunze Imana iri muri we.”

IGIHE yamenye ko Irimbere Jean Christian na Semutakirwa Cheline bazarushinga bitarenze uyu mwaka wa 2021.

Irimbere Jean Christian umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Aho ugeze” irimo ubutumwa bwo guhimbaza Imana mu bushobozi bwayo no gukomeza abafite imitima yihebye ko hari Umwami ushobora byose.

Uyu musore usengera muri Evangelical Restoration Church, itorero riyobowe na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu. Yatangiye kwiyumvamo indirimbo yo kuririmba akiri muto.

Mu 2016 ni bwo yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga mu buryo bw’umwuga; kuri ubu afite indirimbo esheshatu zirimo izamuzamuriye igikundiro nka "Ni umugabo", "Obrigado" na “Ndi hano”.

-  Reba indirimbo ya Irimbere Jean Christian yise “Aho ugeze”

-  Indirimbo ‘‘Ndi hano’’ iri mu zamenyekanye cyane

Irimbere Jean Christian ubwo yambikaga umukunzi we impeta amusaba kumubera umugore. Undi na we yabyemeye atazuyaje
Irimbere Chritsian yasobanuye ko umukunzi we yamukundiye ko yubaha Imana
Semutakirwa Cheline yabwiye Irimbere "Yego", yemera kumubera umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .