Umugore wa Mukeshabatware yasezeweho mu cyubahiro (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Mukakarangwa Marie Hélène wari umufasha wa Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu gukina amakinamico, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu mu muhango wabereye kuri ADEPR muri Paruwase ya Nyakabanda mbere yo gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo.

Uyu mubyeyi yitabye Imana ku wa 30 Ugushyingo 2017 azize uburwayi yari amaranye imyaka igera kuri 20. Yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umuhango wo kumusezera mu cyubahiro witabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abakirisitu ba ADEPR Nyakabanda aho yasengeraga, abaririmbyi bakoranye ivugabutumwa ry’indirimbo, inshuti ndetse n’umuryango we.

Mu buhamya bwatanzwe, Mukakarangwa yashimwe umutima mwiza wamurangaga ndetse n’imyitwarire yatumaga afatwa nk’umukirisitu w’ukuri wereye benshi imbuto mu minsi yamaze ku isi.

Mu rugendo rwe yanyuze muri Korali Ijwi ry’Umukunzi ibarizwamo ababyeyi, aza guhagarika kuyiririmbamo kubera uburwayi ariko aguma kuba hafi yayo mu bikorwa byinshi birimo gutanga umusanzu waba uwa korali ndetse n’ibindi biteza imbere itorero. Yari umunyamasengesho ukomeye cyane muri Nibature ndetse mu Gatsata hari inkingi yari yaritiriwe kubera gukunda kuyisengeraho.

Mukakarangwa nk’umukirisitu, abanyetorero bamushima ubufasha yabahaga mu bikorwa bitandukanye birimo kurera imfubyi, kwambika abapfakazi ndetse n’ibindi azahora yibukirwaho.

Umurambo wa nyakwigendera umaze kugezwa mu rusengero rwa ADEPR Nyakabanda

Mu butumwa bwe, Mukeshabatware, yashimye umugore we bari bamaranye imyaka 41.

Yagize ati ati “Itahire ijabiro, mugore w’indashyikirwa, twabanye mu mahoro nanjye sinteze gutatira igihango nagiranye na we ngo mbabaze abana twabyaranye. Ruhukira mu mahoro.”

Mukeshabatware mu ijambo rye yakomoje ku kiganiro bagiranye mbere y’iminota mike ngo ashiremo umwuka.

Yagize ati “Nta byinshi mvuga. Abanyarwanda baca umugani ngo umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo. Uyu mureba uryamye hano ntabwo arinjye wamukundaga njyenyine n’Imana yamukunze kurushaho iramusubirana. Avuka yaje ku isi arira ariko mwe mwishimye. Mu kuyivamo na we agiye mu byishimo, natwe tugomba kumwishyura ayo marira. Ajya kwitaba Imana twaraganiraga mbona atarembye cyane. Numva atangiye kuvuga ati “Sinje, sinje, ariko aza kuvuga ngo noneho ndaje.” Nta rundi rurimi rwe rwongeye kumvikana, nta migeri yateye ahubwo yahise asinzira.”

Mukeshabatware yavuze ko umugore we yabonye igihe gihagije cyo kwitegura

Mukeshabatware yakomeje atangaza ko umugore we yagiye muri koma igihe kirekire.

Yagize ati “Yagiye muri koma inshuro enye. Akajyamo akongera akavamo akamara nk’amezi abiri nyuma agasubiramo. Icyo gihe cyose Imana yamuhaga umwanya wo kwitegura ngo azasoze urugendo rwe neza.”

Mukakarangwa yabonye izuba ku ya 24 Nyakanga 1957. Yavukiye mu Murenge wa Kivu ho mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo. Yabatirijwe mu Itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Nyakabanda ku ya 19 Ukuboza 1998. Mu buzima bwe ntiyigeze asubira inyuma ngo agwe cyangwa atengwe.

Mukakarangwa na Mukeshabatware bashakanye ku ya 21 Gashyantare 1976, babyarana abana icyenda ariko babiri bitabye Imana. Asigiye Mukeshabatware abana barindwi n’abuzukuru 21.

Mu masaha ya nimugoroba nibwo Mukakarangwa yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Mukakarangwa Marie Hélène wari umufasha wa Mukeshabatware Dismas yasezeweho mu cyubahiro
Umurambo we ugezwa mu rusengero rwa ADEPR Nyakabanda
Mukeshabatware n'umuhungu we basenga mbere y'umuhango wo guherekeza nyakwigendera
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Umudugudu wa Munini muri ADEPR Nyakabanda, Nsanzurwimo Anastase; Pasiteri Rugerinyange Jean Damascène uturuka muri Nyamasheke n'Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kamonyi, Rev. Bimenyimana Mathias bari baje gufata mu mugongo Mukeshabatware
Baririmba bati "Ni igihe gito intambara igashira"
Mukakarangwa Marie Hélène yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye imyaka 20
Gilbert, umuhungu wa Mukeshabatware
Mukeshabatware Dismas yamamaye mu gukina amakinamico kuri Radio Rwanda
Kanimba François mu bitabiriye umuhango wo gusezera umugore wa Mukeshabatware
Mukakarangwa Marie Hélène yaririmbye muri iyi Korali Ijwi ry’Umukunzi mu myaka yo hambere
Mukakarangwa yasezeweho n'abantu biganjemo abo mu muryango we n'inshuti
Korali Asmos yo muri ADEPR Nyakabanda baririmba bati “Ubwo azaza ahamagara amazina yabe bose, nziko nzumva izina ryanjye nkitaba”
Haririmbwaga indirimbo zifite ubutumwa buganisha ku bwami bw'ijuru
Umuyobozi wa Paruwase ya Nyakabanda, Pasiteri Nsabimana Bercal ni we wayoboye gahunda yo gusezera kuri nyakwigendera
Nyirimigambi Philbert (iburyo) na Gilbert mu muhango wo gusezera ku mubyeyi wabo
Iteraniro ryafashe umwanya wo kwibuka nyakwigendera
Mu gihe cyo kwibuka nyakwigendera
Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kamonyi, Rev. Bimenyimana Mathias yigisha ijambo ry’Imana
Umubyeyi wa nyakwigendera, Mukamazera Angela
Sebukwe wa Mukeshabatware, Sengabo Télesphore
Nyirimigambi Philbert uyobora CB Records ni we wavuze amateka y'ubuzima bw'umubyeyi we
Bateze amatwi ubutumwa bukubiye mu ijambo ry'Imana
Imfura ya Mukeshabatware Dismas
Asezera kuri nyakwigendera
Mu kumusezera yakoze ku kimenyetso cy'umusaraba
Abapasiteri bitabiriye uyu muhango basezera Mukakarangwa Marie Hélène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza