Uko abakristu Gatolika bizihije umunsi w’Asomusiyo mu bice bitandukanye by’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Kanama 2019 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Buri tariki 15 Kanama abakristu Gatolika ku Isi yose bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka Asomusiyo.

By’umwihariko mu Rwanda, abantu babarirwa mu bihumbi baturuka imihanda yose bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya, bakizihiza uyu munsi, ariko bitabujije ko n’ahandi muri za paruwasi uyu munsi wizihizwa.

Kuri uyu wa Kane nabwo imbaga y’abakiristu Gatolika basaga ibihumbi 30 baturutse mu bihugu 15 byo hirya no hino ku Isi yaraye ku butaka butagatifu i Kibeho, abandi bazinduka bajyayo.

Mu gitambo cya Misa cyatangiye saa tanu z’amanywa, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Celestin yasabye abakristu kwakira Bikira Mariya kandi bakamuha icyubahiro akwiye.

Ati “Uko Bikira Mariya yasuye Elizabeth ni nako natwe yadusuye hano i Kibeho, abonekera abakobwa batatu nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya kandi ni nako akomeza kudusura mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu mitima yacu, mu kazi kacu no mu ishuri ryacu”.

Yakomeje agira ati “Ntiyatinye ubukene bwacu bwo ku mubiri no ku mutima, ntiyatinye agahugu kacu, akarere kacu, atuzanira Yezu n’ubutumwa bwe, tumwakire rero nk’uko Elisabeth yamwakiriye”.

Muri Diyosezi ya Nyundo, ibihumbi by’abakiristu bazindukiye ku Ngoro ya Bikiramariya, Umubyeyi w’abakene muri Paruwasi ya Congo Nil, bizihiza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo.

Mgr Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo yabwiye abakristu ko iyi Ngoro ya Bikira Mariya yashinzwe na Mgr Bigirumwami Aloys mu mwaka wa 1954 ayegurira Bikiramariya kugira ngo amufashe gukenura ubushyo bwari muri Vikariyati ya Nyundo.

Mu butumwa yatanze, Mgr Mwumvaneza yasabye abakristu kugira urukundo, ituze n’amahoro mu ngo zabo kugira ngo barusheho gutera imbere.

Ati “Kuko Bikira Mariya yabaye umutima w’urugo ababyeyi bakamwigana abagabo bakigana Yozefu wabaye umugabo w’indahinyuka, byakemura ibibazo biri mu ngo aho usanga hari amahane, abana batarerwa neza, twabisabye abakristu kugira ngo babarebereho”.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.

Uyu munsi ukunze kwitabirwa n’Abakirisitu Gatolika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane w’u Burayi ndetse na Aziya.

Abakristu barenga ibihumbi 30 bakoraniye i Kibeho kuri uyu munsi wa Asomusiyo
Abaturutse mu bihugu 15 byo hirya no hino ku Isi nibo bari i Kibeho
Umuyobozi w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), Dr Pierre Damien Habumuremyi mu bizihirije Asomusiyo i Kibeho
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV ari i Kibeho ku butaka butagatifu ubwo hizihizwaga Asomusiyo
Asomusiyo ni umunsi abakristu bibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya nyina wa Yezu
Abakristu batura umubyeyi Bikira Mariya umusaruro w'ibyo bakoze
Ubwo haturwaga igitambo cy'Ukaristiya
Mu gihe cyo gutambagiza ituro
Kubera izuba abakristu benshi baba bitwaje imitaka
Korali yafashije abakristu gutura igitambo cy'Ukaristiya
Hatangwa kandi n'isakaramentu rya Penetensiya
Muri Paruwasi ya Congo Nil, Musenyeri Mwumvaneza yasabye abakristu gufatira urugero kuri Bikira Mariya na Yozefu bakubaka ingo nzima
Abakristu ba Diyosezi ya Nyundo bakoraniye kuri Paruwasi Congo Nil
Ubwo haturwaga igitambo cy'Ukaristiya muri Paruwasi Congo Nil
Amaturo aba yateguwe n'abakristu ku munsi wa Asomusiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza