Kwamamaza

Ubutumwa bwa Musenyeri Rukamba ku bakirisitu bitegura Assomption

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 05:57' na IGIHE


Musenyeri Philippe Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda yasabye abakirisitu ko bakwiye guca bugufi, bagakundana hagati yabo birinda guharanira iby’Isi nkuko Bikira Mariya yabigenje.

Aganira na The NewTimes mu gihe Abakirisitu Gatolika bitegura kwizihiza Umunsi Mukuru wa Assomption ushushanya Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya uteganyijwe kwizihiza kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama.

Yagize ati “Yezu Kirisitu yajyanywe mu ijuru kubera imbaraga ze z’Ubumana ariko Bikira Mariya we yajyanywe mu ijuru atari gusa nk’igihembo cyo kuba yarabyaye Yezu ahubwo bitewe n’uko yitwaye mu buzima bwe, uko yitaye kuri Yezu ku Isi.”

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950.

Papa yagize ati “Arangije ubuzima bwe hano munsi, Utasamanye icyaha Nyina w’Imana, Mariya uhora ari isugi, yatwawe mu Ijuru n’umubiri we na Roho ye. Ubu aganje mu ikuzo ry’Ijuru. Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo. Rupfu we, ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri he, wa Rupfu we? Koko rero, urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko” (1Kor 15,54-56)”

Kiliziya yatangiye kwemeza ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru na roho ye n’umubiri we, guhera mu kinyejana cya kane. Ibyo abakirisitu bemeraga mu magambo, byagizwe umunsi mukuru wemewe muri Kiliziya y’Iburasirazuba mu kinyejana cya karindwi.

Bawitaga umunsi mukuru wo Gusinzira kwa Bikira Mariya. Iryo zina ryageze muri Kiliziya y’Iburengerazuba rizanywe na Papa Serigiyo I (687-701). Mu kinyejana cyakurikiyeho, nibwo hatangiye gukoreshwa izina tumenyereye rya Asomusiyo cyangwa se izamurwa.

Musenyeri Rukamba yasabye abakirisitu gukundana no guharanira ijuru aho kwiringira iby'Isi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved