00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Theo Bosebabireba yasutse amarira asaba imbabazi z’ubusinzi n’ubusambanyi yaguyemo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye nka "Bosebabireba" mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasutse amarira asaba imbabazi z’ibikorwa bigayitse by’ubusinzi n’ubusambanyi yavuzweho.

Mu 2018, Bosebabireba yahagaritswe mu itorero rya ADEPR azizwa ubusambanyi. Byabaye nyuma y’amakuru yamuvugwagaho y’ubusinzi no gutera abakobwa inda.

Abantu benshi batunguwe n’ibyavugwaga bitewe n’indirimbo Bosebabireba yari yaramenyekanyemo zo guhimbaza Imana ndetse n’imyitwarire ya gikirisitu yamurangaga.

Abantu bakomeje kuba mu rujijo kuko ntacyo yigeze abitangazaho ahubwo ahita ajya kuba muri Uganda. Mu bihe bitandukanye mu itangazamakuru hagiye haboneka abagore bagaragaza abana bavuga ko babyaranye nawe urujijo ruba rwinshi mu bantu.

Nyuma y’igihe kirekire uyu muhanzi atavuga ku byamuvugagwaho, mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana Tv, yemeye ko ibyo yashinjwaga aribyo kandi ko yabisabiye imbabazi.

Yagize ati “Nta nduru ivugira ubusa ku gasozi, nta muntu uyobewe ko itorero rya ADEPR twigeze kugirana ibibazo bakampagarika, ntabwo bampagarikiye ubusa ntibandenganyije bampagarikiye ukuri.”

Yakomeje avuga ko ibyabaye byose yabitewe n’intege nke z’umubiri abandi bantu bose bahura nazo ariko ubu ari umukirisitu utakibarizwa mu byashize.

Yagize ati “Mu bintu byavuzwe byari byo ntabwo nahagarara imbere y’abantu ngo mvuge ngo ndi umwere, ndi umuntu kandi ntuye mu Isi kandi ibamo ikintu kiba mu kanwa k’abantu cyitwa satani. Nanjye ndi umuntu ngira intege nke ariko icyo nishimira ntabwo zamperanye.”

“Niba hari umuntu uvuga ngo Theo yararenganye baramwanga, buriya umwanzi wa mbere ni satani kandi ntangarize abantu ko niba icyo gihe ibyo byarabayeho uyu munsi ndi umukirisitu kandi wemewe.”

Muri iki kiganiro yavuze ko afite abana barindwi yabyaranye n’umugore we w’isezerano n’abandi bane yabyaye hanze.

Yagize ati “Njye umugore wanjye twambikanye impeta nanahemukiye, wihangana cyane kuko n’ubu turi kumwe dufitanye abana barindwi. Abana nemeye nzi umubare ni bane, babiri ba nyina baraje abandi ntibaje ariko na bo barahari wajya kubona na bo baraje.”

Bosebabireba yavuze ko ibi bintu byamuteje ibibazo bikomeye kuko n’ubu ahura na byo ariko kandi byamwigishije no kwihangana ndetse bimwereka inshuti z’ukuri.

Mu gusoza iki kiganiro uyu muhanzi yari yasazwe n’amarira yibutse ibihe bikomeye yanyuzemo biturutse ku byaha yigeze kugwamo, aboneraho gusaba abakunzi be bakomerekejwe na byo imbabazi.

Yagize ati “Umuntu byakomerereje ambabarire.”

Bosebabireba amaze imyaka irenga icumi akora indirimbo zihimbaza Imana, yamenyekanye mu zirimo Ikiza urubwa, Ingoma, Icyifuzo, Bugacya, Bosebabireba n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .