Sinach yageze i Kigali kwizihizanya Pasika n’Abanyarwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Mata 2018 saa 09:37
Yasuwe :
3 3

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Afurika, Osinachi Joseph [Sinach] yageze mu Mujyi wa Kigali aho yatumiwe mu gitaramo ngarukamwaka cya Easter Celebration gitegurwa n’umuramyi Bizimana Patient.

Sinach ukomoka muri Nigeria yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Werurwe 2018, ahagana saa tatu n’iminota 31.

Uyu mugore ugeze bwa mbere mu rw’imisozi igihumbi, igihugu yabwiwe ko ari cyiza we n’itsinda ry’abamufasha mu gitaramo, bakiriwe n’abakozi ba MTN Rwanda bayobowe na Alain Numa n’abahagarariye EAP iri mu baterankunga bakuru ba Easter Celebration.

Sinach uri mu bagore bafite ubuhanga bwihariye mu muziki wo guhimbaza Imana muri Afurika yatangarije itangazamakuru ko yiteguye neza kwizihizanya Pasika n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Twakiriwe mu buryo bw’ikirenga. Ni ibihe byo kwishimira urupfu n’izuka ry’Umukiza wacu Yesu ariryo shingiro ry’ubukirisitu. Ndashaka kwishimana n’Abanyarwanda mu Mwami wacu Yesu Kirisitu. Icyanzanye mu Rwanda ni uguhimbaza, kubyinira Imana no kuramya byimbitse.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’igitaramo ashobora kuzatembera u Rwanda. Ati “Ikindi nzakora ni ugutembera. Numvise ko u Rwanda ari rwiza kandi bambwiye ko ari igihugu cy’imisozi igihumbi.”

Sinach yageze i Kigali kwizihizanya Pasika n’Abanyarwanda

Easter Celebration irabera muri Parking ya Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Mata 2018 kuva saa cyenda. Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyo Patient Bizimana akora buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu wabambwe nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Ni ku nshuro ya kane Patient ateguye ‘Easter Celebration’, igitaramo cy’uyu mwaka kiri mu mujyo w’icyo yise “Panafrican Chapter”.

Mu 2015 ari nabwo yatangiye gutegura Easter Celebration yatumiye abahanzi bo mu Rwanda barimo Simon Kabera, Uwimana Aimé, Diana Kamugisha na The Sisters. Mu 2016 yatumiye Umunyafurika y’Epfo, Pastor Solly Mahlangu waririmbye “Wa Hamba Nathi” ikoreshwa mu nsengero nyinshi mu gihugu mu kuramya no guhimbaza Imana. Ibi bitaramo byombi byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane cyo kimwe n’igiheruka mu 2017 yari yatumiyemo Apôtre Habonimana Apollinaire wo mu Burundi na Marion Shako wo muri Kenya cyabereye muri Kigali Convention Centre kikitabirwa n’ababarirwa hejuru y’ibihumbi bitanu.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yazamuwe ari kugurishwa 5000 Frw mu myanya isanzwe na 15.000 Frw mu y’icyubahiro.

Sinach ni muntu ki?

Osinachi Joseph (nee Kalu) umaze kwamamara nka Sinach yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda kubera indirimbo yise “I know who I am” ikubiyemo ubutumwa buha Imana icyubahiro. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 32 kuri Youtube, yacuranzwe mu nsengero ntiyasiga utubari n’utubyiniro kubera injyana inyura buri wese.

Yakoze izindi ndirimbo zizwi cyane ku rwego mpuzamahanga zirimo iyitwa “Way Maker” na yo yarebwe n’abarenga miliyoni 46 kuri Youtube; “Jesus Is Alive”, “Rejoice”, “Great Are you Lord”, “He Did It Again” n’izindi.

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, itorero riherereye i Lagos muri Nigeria aho akomoka.

Mu 2016 yahawe igihembo cyitwa African Achievers’ Award for Global Excellence, icy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya n’ibindi bitandukanye bimugira umwe mu baramyi bakomeye ku Isi.

Uyu muhanzi yashakanye na Joseph Egbu tariki ya 28 Kamena 2014. Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi.

Sinach yakiriwe n’abakozi ba MTN Rwanda iri mu baterankunga b’imena ba Easter Celebration
Sinach agisohoka mu Kibuga cy'Indege yari afite akanyamuneza
Yaje aherekejwe n'itsinda ry'abamufasha gucuranga no kuririmba
Sinach yatangarije itangazamakuru ko yiteguye gufatanya n'Abanyarwanda kuramya kuzuye mu kwizihiza Pasika
Sinach ati " Nabwiwe ko u Rwanda ari igihugu cyiza"
Sinach yamenyekanye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yise “I know who I am"
Imodoka yatwaye Sinach ava ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Sinach ni ubwa mbere ageze ku butaka bw'u Rwanda
Sinach n'abamuherekeje bacumbikiwe muri Serena Hotel
Sinach yageze kuri Serena Hotel yumva umuziki
Yari aherekejwe n'abarimo Alain Numa (iburyo) ukora muri MTN Rwanda
Sinach yishimiwe uko yakiriwe mu Rwanda
Itsinda ry'abaherekeje Sinach bakiriwe muri Serena Hotel

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza