Rwanda Shima Imana ya 2017 yateguwe mu isura idasanzwe

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 01:56
Yasuwe :
1 0

Igiterane cyo gushima Imana cyiswe “Rwanda Shima Imana” gihuza Abanyarwanda baturutse mu matorero atandukanye muri uyu mwaka wa 2017 cyateguwe mu buryo bwihariye aho cyegerejwe abantu bose kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Iki giterane ngarukamwaka gihuza amadini n’amatorero atandukanye cyari gisanzwe kibera muri Stade Amahoro ahakoraniraga abakirisitu baturutse imihanda yose y’igihugu.

Ku nshuro yayo ya gatandatu, Rwanda Shima Imana yateguranwe umwihariko kuko izanagezwa mu matorero aho abaturage basengera umunsi ku wundi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, PEACE Plan, akaba ari na we uyobora Rwanda Shima Imana, Bishop Alexis Bilindabagabo, yavuze ko iki gikorwa cyegerejwe Abanyarwanda aho batuye mu kubafasha guterana no gushima Imana yabarinze umwaka wose.

Yagize ati “Kuri stade ntabwo Abanyarwanda bose babasha kuhagera, niyo mpamvu twabishyize mu nzego z’ibanze kugira ngo n’abatabasha kugera i Kigali babashe gushima Imana aho batuye.”

Umuhuzabikorwa muri Rwanda Shima Imana, Pasiteri Théophile Kamanzi, yavuze ko iki gikorwa cyatumye abanyamadini n’inzego za Leta bibona mu ndorerwamo imwe bituma Abanyarwanda barushaho kwiyumvanamo ku rwego rushimishije.

Yagize ati “Rwanda Shima Imana iraduhuza twese hanyuma tukicara tukamenyana, tugasangira.”

Muri uyu mwaka iki gikorwa kizaba ku wa 24 Nzeri. Mu gihugu hose iki giterane kizabera mu materaniro mbere ya saa sita aho abantu basanzwe basengera mu gihe ku mugoroba hazabaho igitaramo cyo gushima Imana aho amatorero n’amadini yegeranye azagena.

Rwanda Shima Imana yabanjirijwe n’amasengesho yo gushimira Imana kubera uburyo yabanye n’Abanyarwanda mu matora ya perezida aheruka, yateguwe ku bufatanye na Rwanda Leaders Fellowship (RLF). Yabereye muri Kigali Convention Center, ku ya 10 Nzeri 2017, aho yitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye.

Igiterane Rwanda Shima Imana cyatangiye mu Rwanda mu 2012 binyujijwe mu muryango Rwanda Driven Ministries/PEACE Plan kikaba gihuza amatorero ya Gikirisitu mu gikorwa cyagutse cyo gushima Imana.

Bishop Alexis Bilindabagabo (ibumoso) na Pasiteri Théophile Kamanzi basobanura imitegurire ya Rwanda Shima Imana ya 2017 yegerejwe Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan, unayobora Rwanda Shima Imana, Bishop Alexis Bilindabagabo, yavuze ko iki gikorwa cyegerejwe Abanyarwanda mu kubafasha gushima Imana yabarinze
Pasiteri Théophile Kamanzi yasobanuye ko ko iki gikorwa cyatumye abanyamadini n’inzego za Leta barushaho kunga ubumwe
Abayobozi ba PEACE PLAN mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza